Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Trending News

Amakuru mashya: Umutoza mushya wa Musanze FC aragera mu Rwanda

Umunyakenya Frank Ouna Onyango uzatoza Musanze FC muri uyu mwaka w’imikino aragera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, hamwe na bagenzi be bazakorana bakazerekwa itangazamakuru mu mpera z’iki cyumweru.

Amakuru yizewe agera kuri amizero.rw yemeza ko umutoza mushya Frank Ouna Onyango ukomoka muri Kenya agera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021.

Uyu mutoza aje gusimbura Seninga Innocent wirukanwe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka kubera umusaruro muke yagaragaje mu mikino y’amatsinda muri shampiyona y’umwaka wa 2020/2021.

Frank Ouna arahaguruka muri Kenya n’indege ya Rwandair WB354 ku isaha ya saa tanu n’iminota 20 yerekeza i Kigali mu Rwanda aho azabanza mu kato nyuma akerekeza mu majyaruguru y’igihugu gushyira umukono ku masezerano ndetse akerekwa itangazamakuru mbere yo gutangira imirimo ye mu cyumweru gitaha.

Mu mirimo ye mishya, Frank Onyango azaba yungirijwe na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ndetse na Nyandwi Idrissa uzaba ari umutoza ushinzwe kongera abakinnyi imbaraga, mu gihe Harerimana Gilbert azakomeza kuba umutoza w’abazamu nyuma yo kongera amasezerano y’igihe kirekire mu cyumweru gishize.

Nshimiyimana Maurice ‘Maso’

Si aya mavugurura gusa yakozwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino kuko no mu rwego rushinzwe kwita ku buzima bw’abakinnyi, Muganga Eric Ntwari (Team doctor) yagaruwe muri iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda, akaba agiye kongera gukorana na Mugunga Dan bakoranye igihe cy’imyaka isaga 8 muri iyi kipe.

Frank Ouna Onyango yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Kenya ‘Harambee stars’, anatoza amakipe ya Wazito FC, KCB FC na Mathare United nk’umutoza mukuru ndetse yewe akaba yaranabaye umutoza wungirije mu makipe ya Gor Mahia na Sofapaka yo muri shampiyona yo mu Kenya.

Related posts

Perezida Lourenço na Uhuru Kenyatta bageze i Kinshasa mu biganiro ku ntambara ya M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Visi Meya w’Akarere ka Rwamagana wari ufunganwe n’umukire Dubai yahagaritswe ku mirimo.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane yashyize hanze indirimbo ivuga ko Imana idakiranirwa [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment