Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Gicumbi: Umuforomo arashinjwa kwiraranira n’indaya ntiyite ku mubyeyi akabyara uwapfuye.

Umuforomo witwa Mutuyimana Ismael uri mu kigero cy’imyaka 28-30 wo ku Kigonderabuzima cya Muko kiri mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, arashinjwa n’abaturage kurangarana umubyeyi waje ku Kigonderabuzima ntamwiteho akigira ku ndaya, bigatuma uyu mubyeyi abyara uwapfuye kubera gutinda kubona ubufasha, ubwo yari ageze igihe cyo kubyara ahagana saa sita z’ijoro.

Amakuru y’aya mahano atamenyerewe mu Rwanda, yatangiye kujya hanze mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 ahagana saa mbiri (08h00), bivugwa ko ku Kigonderabuzima cya Muko giherereye mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru hari umugore wabyaye umwana upfuye, mu majwi hagashyirwamo umuforomo wagombaga kumwitaho ariko ngo ntaboneke kuko yari yifumbatiye umukobwa bivugwa ko ari indaya wari waje kurwaza undi murwayi.

Mukarugira Spéciose w’imyaka 45 y’amavuko wari waherekeje Mukantambara Théonille w’imyaka 30 wari uje kubyara, yavuze ko babuze umuforomo wari waraye izamu witwa Mutuyimana Ismael kugirango afashe umubyeyi kubyara neza.

Umuseke wanditse ko hiyambajwe Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima (Titulaire), maze ngo aje akora igenzura koko ngo asanga uwo muforomo ari kumwe n’uwo mukobwa wiswe indaya mu cyumba kigenewe abaraye izamu kandi bitemewe ko hari undi wo hanze ukiraramo.

Uyu muforomo uvugwaho imyitwarire idahwitse, ngo yemeye amakosa, asaba imbabazi ariko Ubuyobozi bw’Ikigonderabuzima bumusaba kubishyira mu nyandiko.

Igihe cyanditseko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yameje aya makuru, asaba abakozi bose kujya bita ku kazi kabo, cyane cyane igihe hari ibyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Ati: “Ubu uyu mugore yatashye, umuforomo ukurikiranweho uburangare amaze kujya mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri Sitasiyo ya Rutare ngo bikurikiranwe. Ku bakozi tugomba kunoza serivisi ku muntu uje atugana kandi gukurikiranira hafi ibyo dukora n’igihe turimo kubikora cyane ibyashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga. Ku muryango wabuze umuntu wo, twifatanyije nabo mu kubura uwo mujyambere, kandi tubizeza ko ubutabera buzakora akazi kabwo neza hagakurikizwa amategeko ahagaragaye amakosa agahanwa”.

Uyu mubyeyi wagize ibyago byo kubyara umwana upfuye yasezerewe kwa muganga yatashye, mu gihe umuforomo ushinjwa uburangare we yatawe muri yombi akaba yatangiye gukurikiranwa.

Twagirimana Alphonse, umugabo w’umugore wabyaye umwana upfuye, avuga ko umugore we yamwohereje kwa muganga ku gihe hakiri ku manywa, ahura n’umuforomo wari wakoze amanywa ndetse amubwira ko aza kubyara neza nta kibazo. Ngo bigeze ku mugoroba, uwo yaratashye asimburwa n’undi urara ijoro, ngo waje kubwira uyu mugore wari kunda ko nta kibazo arabyara maze ngo ajya kwiryamira.

Nyuma ngo umubyeyi yaratatse cyane, umurwaza ajya gukomangira umuforomo, amara igihe kinini ataraza kubafasha, maze ngo aho yigogonoreye asanga wa mubyeyi wari kunda yabuze umwuka, niko kumubwira ngo asunike umwana, nuko umugore aragerageza, umwana avuka yapfuye.

Ibiro by’Akarere ka Gicumbi/Photo Internet.

Related posts

Amerika yizeye ko intambara yo muri Ethiopia izarangira binyuze mu biganiro.

NDAGIJIMANA Flavien

Karongi: Imodoka ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Bukavu: Batandatu mu bateye bitwaje intwaro bishwe abandi benshi bafatwa mpiri [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Kabasinga Monique September 22, 2021 at 9:26 PM

Ariko harimo n’ubusazi pe !! Ubu se iyo abanza akita kuri uyu mubyeyi ntiyari kugaruka ngo arongore iyo ndaya ye !!! Yaryohewe ubudasigaza ariko cyamukozeho kuko ubu aho ari ari kwicuza kandi nta garuriro.

Reply

Leave a Comment