Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Trending News

Sudan: Akanama kayoboye igihugu kaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi

Leta ya Sudan iyobowe n’akanama gahuriweho n’abasirikare n’abasivile yaburijemo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, abashyigikiye El Bashil bashyirwa mu mu majwi

Leta y’igihugu cya Sudan iyobowe n’akanama gahuriweho n’abasirikare ndetse n’abasivile yatangaje ko yaburijemo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyari kigambiriwe mu gitondo cya none.

 Umuvugizi wa leta ya Khartum Al Faki Mohamed yabwiye Reuteurs dukesha iyi nkuru ko bamwe mubakekwaho gucura no kuba inyuma y’uyu mugambi mubi bafashwe kandi bagomba gushyikirizwa ubutabera, bakabiryozwa.

Ati « Igisirikare cyacu cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi twamenye ko cyari kigambiriwe muri iki gitondo. Ubu ibintu byose biri kugenzurwa neza na leta kandi ubuzima burakomeje nta kibazo. »

Umwe mubakora imirimo iciriritse mu mugi wa Khartum yabwiye ikinyamakuru SUNA ko mu gitondo cya kare yabonye ibimodoka binini bya girikare bishoreranye ndetse n’abasirikare bashyirwa hirya no hino muri uyu murwa mukuru.

Amakuru akomeje gucaracara mu binyamakuru bitandukanye avuga ko imodoka za gisirikare zihetse imbunda zifashishishwe mu gufunga umuhanda uhuza ikiraro kinini gihuza umurwa mukuru Kharthum n’umugi wa Omdurman, ari naho radiyo y’igihugu byari biteganijwe ko itangarizwaho ihirikwa rya leta iriho iherereye.

Si ubwa mbere humvikana ibikorwa bigamije guhirika leta ya Khartum kuko mu mwaka 2020 minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok yarusimbutse ubwo imodoka agendamo yamishweho urufaya ariko umugambi wo kumuhitana ntiwagerwaho.

Biravugwa ko iki gikorwa cyaba cyari cyateguwe na bamwe mu bahezanguni bashyigikiye Omar El Bashil wayoboye iki gihugu mu gihe cy’imyaka 26, agakurwa ku butegetsi ku mbaraga n’igisirikare mu mwaka wa 2019.

Omar El bashil w’imyaka 77 kuri ubu akurikiranwe n’urukiko mpuzamaganga ICC kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu, ibyaha byakorewe mu ntara ya Darfur ho mu majyepfo yo mu burengerazuba bw’iki gihugu.   

Related posts

Gukererwa byatumye yamburwa umudari wa zahabu yari yatsindiye

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yijeje abamotari ko igihe kigeze ngo bahozwe ayo barize.

NDAGIJIMANA Flavien

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyiteguye intambara ya Perezida Tshisekedi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment