Mu karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba haravugwa umwarimu ukurikiranwe n’inzego z’umutekano ku byaha birimo ubwambuzi n’imyitwarire igayitse itajyanye n’indangagaciro z’umwuga w’uburezi.
Uyu ni uwitwa Mahirwe Eric w’imyaka 36, wigisha ku ishuri ryitwa G.S Nyabikiri riherereye mu murenge wa Kabarore, Akagari ka Karenge, Umudugudu wa Nyarubuye, aho ku wa 3 tariki ya 03 Ukuboza 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera Kabarore ku bufatanye na DASSO n’inzego z’ibanze, yamufashe imufungira kuri Station ya Polisi ya Kabarore akekwaho ubwambuzi.
Amakuru aturuka kuri Polisi avuga ko Mahirwe yanywereye inzoga ahantu hazwi nka “Guest House ya Karinda Mery”, agomba kwishyura ibihumbi 35 (35,000Frw), aho kwishyura asaba ko bamuha umukozi bakajyana kuri banki ariko biza kuba uburiganya kuko yagezeyo ahita yiruka baramubura.
Igitangaje ni uko mu gushaka amakuru ku mikorere y’uyu mwarimu, umuyobozi w’ishuri yigishaho yavuze ko hashize iminsi itatu atitabira akazi, ndetse ngo akaba yaranafashwe yasinze yibereye mu kandi kabari, aho yapimwe bamusangamo alcohol igera kuri 2.97 ku gipimo, ashinjwa kugaragaza imyitwarire mibi idakwiye ku mwarimu.
Iki kibazo kije mu gihe hakomeje kumvikana amakosa akorwa na bamwe mu barimu, cyane cyane ibijyanye no gusiba akazi, ubusinzi, n’imyitwarire ibangamira icyizere rubanda igirira abarimu. Ibi bikaba bihabanye n’inshingano n’amahame agenga umwuga w’uburezi.
Abakurikiranira hafi iby’uburezi basanga hakenewe isuzuma ryimbitse ku myitwarire ikomeje kugaragara kuri bamwe mu barimu, ndetse no gukaza uburyo bwo kugenzura imyigire n’imyigishirize hibandwa ku myitwarire yabo mu kazi.
Mu gihe hagishakishwa ibindi bimenyetso, Mahirwe Eric akomeje gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, mu karere ka Gatsibo kugira ngo hakurikizwe ibyo amategeko ateganya akurikiranwe n’ubutabera.

