Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 26 Gashyantare 2022, hirya no hino mu Gihugu hongeye gusubukurwa ibikorwa by’umuganda rusange wari umaze hafi imyaka ibiri udakora kubera icyorezo cya Covid-19. Abatuye mu Karere ka Musanze bakaba basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe bongeye kubona.
Nk’uko byakozwe hirya no hino mu Gihugu, umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu wibanze ku gukora isuku ahantu hahurira abantu benshi, gusibura imihanda yari yarangiritse muri iki gihe kigera ku myaka ibiri n’ibindi. Abitabiriye umuganda mu bice by’Umujyi wa Musanze mu Murenge wa Muhoza, basabwe kwita ku bikorwaremezo bibahuza, bakanafata iya mbere ku kwita kuri bagenzi babo baba badatuye neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze bwana Ramuli Janvier, mu kiganiro n’abaturage nyuma y’umuganda, yashimiye Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyari cyatumye umuganda uhagarara, kuri ubu ukaba wongeye gusubukurwa. Yavuzeko nubwo uyu munsi bakoze imihanda yari yarangiritse kubera igihe cyari gishize hadakorwa umuganda, bakomeza no kureba abavandimwe bafite amacumbi atameze neza bagafashwa kuyatunganya.
Yagize ati: “Twakoze imihanda yari yarangiritse kubera igihe kinini twari tumaze tutitabira umuganda rusange. Ntibikwiye kugarukira aha, murebe abavandimwe bafite inzu zitameze neza dufatanye mu kurushaho gutura aheza, turebe kandi ko imvura iri imbere aha idashobora kutuvutsa ubuzima, dusibure imiferege, amazi ayoborwe, abantu bazirike ibisenge by’inzu hirindwa ibiza bishobora guterwa n’uko ibisenge bitaziritse”.
Mayor Ramuli yijeje abaturage ko Minisiteri y’ibiza ifite imikwege ihagije yo kuzirika ibisenge. Ati: “Abaturage bakeneye iyi mikwege biyandikishe mu nzego z’ibanze baduhe raporo natwe tuyigeze kuri Minisiteri kuko ni ngombwa ko tuzirika inzu zacu”.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/IMG_20220226_102423_774.jpg)
Ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru nabwo bwashimye kuba umuganda rusange wongeye kuba, busaba abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho ari nako barushaho kwicungira umutekano, ugacungwa uhereye aho batuye kuko bizafasha mu kurandura burundu amabandi yirirwa ayogoza imidugudu, banasabwa kurushaho kugira isuku kuko isuku ari isoko y’ubuzima.
Umuganda rusange ni kimwe mu bikorwa bikorwa n’abanyarwanda, ukaba warashyizweho mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo badategereje izindi nkunga, bukaba n’uburyo burushaho kongera umubano n’ubusabane muri bene kanyarwanda. Wari wahagaze muri Werurwe 2020 nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, bikaba ngombwa ko ibikorwa byose bihuriza abantu benshi hamwe bihagarara.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/IMG_20220226_102354_924-1024x461.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/IMG_20220226_095317_87.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/IMG_20220226_102327_643.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/IMG_20220226_093700_620.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/IMG_20220226_102826_760-1024x461.jpg)