Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gakenke mu gutaha bimwe mu bikorwaremezo birimo n’inyubako y’Ibiro by’Akarere yuzuye itwaye asaga Miliyari.
Mu ruzinduko rw’akazi arimo mu Karere ka Gakenke, Minisitiri Gatabazi, yatashye ibikorwa by’iterambere ry’abaturage birimo Ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere kireshya na metero 97, gihuza Utugari twa Taba na Rukura mu Murenge wa Gashenyi, cyuzuye gitwaye Miliyoni 112 z’amafaranga y’u Rwanda, anasura ibindi bikorwaremezo birimo umuhanda Gakenke-Gashenyi ureshya na Km 19, anasura ishuri rya Mbuga riherereye mu Murenge wa Nemba aho yarebye uko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yifashe.
Abaturage bishimiye cyane ibi bikorwa, bavugako bizabafasha mu iterambere rirambye. Bavuze ko nk’iki kiraro kizoroshya ubuhahirane bw’abaturage ubusanzwe babangamirwaga no kwambuka umugezi wa Base bajya mu mirimo itandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, nawe yishimiye ibi bikorwaremezo, avugako nta bikorwaremezo bigezweho iterambere ritashoboka, ashimira inzego zitandukanye zikomeje gukora ibishoboka ngo umuturage agerweho na serivisi mu buryo bworoshye.
Ku Biro bishya by’Akarere byatashywe, hari monument iri ku marembo, yanditseho amagambo agira ati: “Abesamihigo ba Gakenke, Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu. Dutewe ishema no kuba abanyarwanda”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaganiriye n’abakozi b’Akarere n’ibyiciro bitandukanye, abasaba kurwanya isuri, gukemura ibibazo by’abaturage, gukurikirana no kugenzura gahunda za Leta, kunoza imikorere, kuzuza inshingano no guteza imbere imibereho y’abaturage kuko ari bo shingiro ry’iterambere.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba Akarere kagizwe n’imisozi miremire, ari nabyo bituma bimwe mu bikorwaremezo nk’ibiraro bigorana. Ni Akarere gafite Imirenge 19.







Photos: Gakenke District