Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

DRC: Abayobozi b’amadini bahawe inshigano zo gutora umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora bananiwe kumvikana

Abayobozi 8 b’amadini n’amatorero bahawe inshingano zo guhitamo umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora yigenga (CENI)muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bananiwe kugira uwo bahurizaho.

Nkuko bigaragara muri raporo iri tsinda ry’abahagarariye amadini ryagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’amezi menshi biga kuri buri mukandida, bananiwe guhitamo ukwiye kuzayobora komisiyo y’amatora yigenga. Ibiganiro bigamije gushaka uzayobora iyi komisiyo byari byasubukuwe muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’uko muri Nyakanga 2020 ubwo hari hatowe uwitwa Ronsard Malonda haje hakavuka imvururu kuko bamwe bamushinjaga kuba akorera mu kwaha wa Joseph Kabila wigeze kuyobora iki gihugu.

Iyi raporo kandi ivuga ko babiri mu bakandida bahabwaga amahirwe batewe utwatsi na babiri mu bahagarariye amadini, bavuga ko bafite imiziro. Ni mu gihe abandi bayobozi b’amadini batandatu basigaye bo bavugaga ko iyo miziro bashinja aba bakandida nta bimenyetso bihamye babifitiye. Umuhuzabikorwa akaba n’umuvugizi w’iri tsinda ry’abanyamadini Musenyeri Marcel Utembi akaba yarahisemo kumenyesha inteko ishinga amategeko ko bananiwe kumvikana ku mukandida ukwiye.

Iyi raporo kandi igiye hanze mu gihe tariki ya 23 Nyakanga, aba bagize iri tsinda bari bavuze ko bari gushyirwaho igitutu n’iterabwoba na bamwe mu bayobozi.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itegeko riteganya ko umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora ashyirwaho n’abahagarariye amadini 8 y’ingenzi yemewe muri kiriya gihugu, nyuma bagashyikiriza raporo Inteko Ishinga Amategeko, aya mahitamo akabona kwemezwa burundu n’umukuru w’igihugu.

Jeune Afrique

Related posts

Umunyamakuru Ntwali John Williams yashyinguwe mu Karere ka Kamonyi.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Amashirakinyoma ku byavuzwe ko ababyeyi bari kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y’umuyobozi w’ishuri.

NDAGIJIMANA Flavien

FARDC ikomeje kwivuga imyato ko yirukanye M23 mu bice byinshi yari yarigaruriye. 

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment