Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo COVID 19 Iyobokamana Politike Ubuzima

Abajya mu nsengero bagomba kuba barikingije byuzuye; amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yasohotse agena ko amasaha ntarengwa y’ingendo yemewe ari saa yine z’ijoro aho kuba saa sita z’ijoro nk’uko byari bisanzwe. Aya mabwiriza mashya kandi agena ko abantu bo mu Mujyi wa Kigali n’indi Mijyi yunganira Kigali bajya mu nzu z’ubururo (restaurants), utubari no mu nsengero zabiherewe uburenganzira; bagomba kuba barikingije byuzuye.

Izi ngamba zitangajwe nyuma y’aho mu Gihugu hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije yitwa Omicron. Ku wa Kane, mu Gihugu hari hagaragaye abantu 125 mu gihe kuri uyu wa Gatanu bari 153.

Amabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe agena ko ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukora byo bizajya bifunga saa tatu z’ijoro.

Ni mu gihe kandi ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro byabaye bihagaritswe.

Amabwiriza mashya agena kandi ko Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufunga by’agateganyo inyubako yaba iza Leta cyangwa se iz’abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetsemo umubare munini w’abantu banduye Covid-19.

Ku bijyanye n’imihango y’ubukwe, amabwiriza ateganya ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero hamwe no kwiyakira ndetse n’andi makoraniro bitagomba kurenza 30% by’ubushobozi bw’aho byabereye kandi umubare w’abitabiriye nturenge 75.

Amabwiriza akomeza agira ati “Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20.”
Mu gihe ibyo birori bibaye, ababiteguye bagomba kubimenyesha ubuyobozi mbere y’iminsi irindwi kandi ababyitabira bakipimisha mbere y’amasaha 24.

Itangazo riti: “Aho bishoboka amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka.”

Ku bijyanye n’inama, iziba mu buryo mbonankubone zo zizakomeza ariko umubare w’abitabira ntugomba kurenza 50% by’ubushobozi bw’aho zibera. Abitabiriye izo nama basabwa kuba bipimishije Covid-19 mbere y’uko ziba.

Abajya muri restaurant, utubari n’insengero bagomba kuba barikingije. Ibi bivuze ko bitewe n’ubwoko bw’urukingo wikingije, ugomba kuba warafashe doze za ngombwa ziteganywa n’inzego z’ubuzima zibishinzwe.

Aya mabwiriza mashya agena ko abantu bo mu Mujyi wa Kigali n’indi Mijyi yunganira Kigali bajya muri restaurant, utubari no mu nsengero zabiherewe uburenganzira; bagomba kuba barikingije byuzuye.

Ni cyo kimwe n’abajya muri gym, bagomba kuba barikingije kandi byuzuye usibye abari munsi y’imyaka 18. Aba bo banasabwa no kuba bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira.

Abajya koga muri Piscine nabo bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakanipimisha Covid-19 mbere y’amasaha 24.

Umubare w’abitabira ikiriyo wo ntugomba kurenga abantu 20 icyarimwe naho imihango yo gushyingura ikitabirwa n’abantu batarenze 50 kandi bipimishije Covid-19 mbere y’amasaha 24.

Related posts

Ibisobanuro by’izina Hubert, umuhungu w’ubuntu n’urugwiro.

NDAGIJIMANA Flavien

“Biteye agahinda kuba wazagera imbere y’Imana ukabwirwa ko itigeze ikumenya”: Bishop Sam Mugisha.

NDAGIJIMANA Flavien

Bruce Melody yaciye agahigo mu bahanzi nyarwanda

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pascal December 18, 2021 at 11:23 AM

Ibintu birakaze !!! Gusa nanone mugomba kumenya ko ibyahanuwe bigomba gusohora. Nonese iyo mubona ibi byorezo bidasanzwe biza, muba mwibwirako ingamba zo zitazakazwa ? Mu minsi micye barazifunga ahubwo !!!!!! Uzi kugenzura ibihe nagenzure hakiri ku manywa !!!

Reply

Leave a Comment