Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

DR Congo n’u Rwanda bikomeje gushinjanya gushaka gushoza intambara.

Leta y’u Rwanda ikomeje gusaba Republika Iharanira Demokarasi ya ya Congo kwirinda urwitwazo urwo arirwo rwose rwo kugaba igitero ku butaka bwarwo, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo ikomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23.

Mu itangazo ibiro by’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda byashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, biravuga ko itangazo ingabo za DR Congo, FARDC zitirira Leta y’u Rwanda ryo kuya 18 Nyakanga 2023, ritigeze ribaho.

Ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda buti: “Ibyo FARDC ivuga ni urwitwazo rugamije kwangisha u Rwanda no gutegura igitero ku butaka bwarwo, mu gihe izo ngabo za FADRC zikomeje gushyigikira, guha intwaro no gufatanya ku rugamba n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Iryo tangazo rirangiza rivugako u Rwanda ruzakomeza kugwiza uburyo bwo kurinda ikirere n’umupaka, kandi ko ruzakumira abazashaka kuzana intambara yo mu Burasirazuba bwa DR Congo mu Rwanda.

Iri tangazo ry’u Rwanda ryaje rikuriria iryasohowe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rivuga ko Leta y’u Rwanda yatangaje ko yitegura kwohereza ingabo muri iki Gihugu kubera ko imitwe ya FDLR/FOCA yaba yitegura kugaba ibitero ku Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo za DR Congo, FARDC, Jeneral Sylvain Ekenge washyize umukono kuri iryo tangazo arangiza avuga ko ingabo za DR Congo niziterwa, zizitabara zishize amanga kuko ngo zikomeje kuzamura ubushobozi.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi Tshilombo/Photo Internet.

Related posts

Somalia: Yarekuye urufaya rw’amasasu kuri bagenzi be yica batanu.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rwasabye Loni kwihanangiriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

NDAGIJIMANA Flavien

Sudan: Umurwa mukuru wigaruriwe n’abasirikare barimo aba-Janjaweed.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment