Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Gatabazi JMV wagaragaye mu kwimika Umutware w’Abakono yashimye imbabazi yahawe.

Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimye imbabazi yahawe nyuma yo guteshuka akagana imitekerereze ishingiye ku dutsiko aho gukurikiza umurongo w’Igihugu wo gushingira ku Bunyarwanda, aho bigaragara ko yatakambye ndetse akumvwa nk’uko we ubwe yabyitangarije.

Tariki ya 18 Nyakanga 2023 Umuryango FPR-Inkotanyi wasohoye itangazo ryamagana igikorwa cyahuje abantu bakimika ‘Umutware w’Abakono’, igaragaza ko bisubiza inyuma intambwe yatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uwo muhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ku itariki ya 9 Nyakanga 2023, aho bamwe mu bakomoka mu bwoko bw’Abakono bahuriye hamwe bakimika Umutware, aho abarenga 500 bari bitabiriye uwo muhango wasize rwiyemezamirimo Kazoza Justin yimitswe.

Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wagaragaye mu bari muri uwo muhango nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye imbabazi kubera guteshuka kuri gahunda y’Igihugu ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Agira ati: “Murakoze Nyakubahwa Perezida wacu ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku ‘Bunyarwanda’, tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda yo sano muzi iduhuza twese”.

“Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, tuzaharanira kandi no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko”.

Amakuru yizewe avuga ko abari bitabiriye iki gikorwa atari abakono bose muri rusange ahubwo ari itsinda ry’abantu bamwe biganjemo Abagogwe bafite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko banafite inkomoko mu bice bya Kinigi n’ahandi mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’Igihugu nko mu Bigogwe n’ahandi.

Umunyeshuri wiga amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, Mugisha Isaac akaba n’umwe mu ba hafi muri uyu muryango, yavuze ko ibyo aba bakoze bisanzwe bikorwa muri DR Congo ngo akaba ari ho babikomoye ariko ngo no mu Rwanda inama z’imiryango zisanzwe ziba.

 

Ati: “Mu by’ukuri ibi bisanzwe biba muri DR Congo ariko no mu Rwanda inama z’imiryango ziraba rwose ! Ikibazo cyabaye ni uko bashatse kubishyira ku karubanda, ku rwego rw’Igihugu ndetse na mpuzamahanga, hazamo kwimika umuntu kandi atari ko bisanzwe bikorwa bityo biba ngombwa ko kubasubiza mu murongo”.

Akomeza avuga ko mu by’ukuri u Rwanda ari Igihugu kigendera ku mategeko by’umwihariko Itegekonshinga riyoboye andi, bityo ngo ibyabaye kuri aba bakono bigaragaza ukubahiriza amategeko kandi ngo ntawe ukwiye kubyuririraho ngo agiye ukundi abifata kuko byabaye nko gukubita akanyafu umwana washatse gutana mu rugo.

Abakono bakura igisekuruza cyabo kuri Mukono wa Ntandayera wa Mututsi. Igicumbi cyabo ni Abanyiginya.

Gatabazi JMV wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu/Photo Internet.

Related posts

Nyabihu: Akarere kashimiwe intambwe kamaze gutera mu rwego rw’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Amizero-admin

Perezida Paul Kagame yambitswe umudali uhabwa inshuti z’akadasohoka za Guinea Bissau [Video]

NDAGIJIMANA Flavien

Mudahusha wa RDF yishe umukomando wa FARDC winjiye mu Rwanda akarasa ku barinda umupaka.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment