Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Didier Ratsiraka wabaye Perezida wa Madagascar yapfuye ku myaka 84 y’amavuko.

Amiral Didier Ignace Ratsiraka wabaye Perezida wa Madagascar mu gihe cy’imyaka irenga 20 yapfuye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 28 Werurwe 2021, nkuko byatangajwe na Perezida wa Madagascar.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yavuze ko “Abanya-Madagascar babuze umuntu wamenyekanye cyane mu gukunda igihugu”.

Yihanganishije abo mu muryango we wa hafi no mu muryango mugari wa gisirikare, ndetse n’abaturage ba Madagascar.

Bwana Ratsiraka yageze ku butegetsi bwa mbere mu mwaka wa 1975 binyuze mu ihirikwa ry’ubutegetsi, akiri umusirikare muto wo mu barwanira mu mazi. Yongeye kubugarukaho kuva mu 1997 kugeza mu 2002.

Mu mwaka wa 2013 yagarutse muri Madagascar nyuma yo kumara imyaka 11 mu buhungiro mu Bufaransa.

Yari yavuye mu gihugu mu 2002 nyuma yo kwanga kwemera ko yatsinzwe mu matora na Marc Ravalomanana.

Mu 2003, urukiko rwo muri Madagascar rwamukatiye adahari imyaka 10 yo gukora imirimo y’ingufu kubera guhamwa na ruswa.

Ariko nyuma yuko Perezida Rajoelina ageze ku butegetsi, yaje kuvuga ko Bwana Ratsiraka yemerewe gutahuka mu mahoro.

Uwo ukiri muto ni Perezida uriho Andry Rajoelina, naho uwo musaza niwe Didier Ratsiraka wapfuye/Photo Internet

BBC

Related posts

Ethiopia: Leta ivugako TPLF itavuye mu Ntara za Amhara na Afar ku bushake ko ahubwo yakubiswe inshuro.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR: Karamuka wiyita impirimbanyi y’Itorero yareze RGB kuko ngo yishe amategeko nkana igashyiraho Komite nshya.

NDAGIJIMANA Flavien

Afuganisitani iri mu nzira zo kwegukanwa n’Abatalibani ishobora kuzaba indiri y’iterabwoba

Shyaka Josbert

1 comment

MUSEMAKWERI Prosper March 28, 2021 at 12:14 pm

Uyu mwaka n’ibifi binini byaribasiwe ubanza COVID19 itarobanura yo.

Reply

Leave a Comment