Amizero
Hanze

Argentine: Batunguwe no gusanga amazi y’ikiyaga yahinduye ibara

Mu ntara ya Patagone iherereye mu majyepfo ya Argentine, abaturiye ikiyaga gito batunguwe no gusanga amazi yacyo yahinduye ibara akajya gusa n’umutuku. Inzobere mu butabire ndetse n’impirimbanyi mu kurinda ibidukikije bakaba bavuga ko byatewe n’imyanda y’ibinyabutabire yamenwe muri aya mazi.

Iki kiyaga gito gisanzwe kizwi ku izina rya Corfo, amazi yacyo kiyakomora ku mugezi witwa Chubut, ari nawo soko yindi migezi n’inzuzi muri ako gace. Amazi y’uyu mugezi ugaburira iki kiyaga niyo yahumanijwe  n’ibisigazwa by’ibinyabutabire bya Sulfite Sodium, bikoreshwa mu kurinda amafi agiye gucuruzwa kure ko yakwangirika. Hari impungenge ko niba uwo mugezi soko waranduye, bitari bugarukire kuri iki kiyaga gusa, ahubwo n’indi migezi n’inzuzi nabyo biragerwaho niki kibazo.

Abaturiye iki kiyaga ngo bahoraga bahuruza, ariko bagasanga uwo barega niwe baregera. Mu cyumweru gishize, abaturiye urusisiro rurimo iyi migezi bari biraye mu mihanda, bagatangira imodoka zitwaye imyanda ivuye mu ruganda rutungunya amafi, bakazibuza gutambuka.

Igitera inkware ikirungurira rero, ngo ni uko hafi aho hari ahagenewe kujyana imyanda ikomoka mu nganda, ariko ba nyiri uruganda bakaba batabikozwa, kuko kugeza ubu bavuga ko uretse guhindura ibara gusa, ayo mazi ntacyo yabaye. Inzobere mu bidukikije zo zivuga ko uretse no guhamana kw’amazi, n’imyuka isohoka muri izo nganda nitagira icyo ikorwaho mu maguru mashya, bishobora kuzateza akaga k’ubuzima bwatuye mur ako gace.

AFP

Related posts

Japan: Iki gihugu kigiye kurekurira mu nyanja amazi mabi abitswe mu ruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Fukushima.

NDAGIJIMANA Flavien

Cristiano Ronaldo aravugwa mu masezerano ya mbere ahenze mu mateka ya ruhago.

NDAGIJIMANA Flavien

Ukekwaho gushaka kwica Perezida w’agateganyo wa Mali yapfiriye muri gereza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment