U Rwanda na Jamaica byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane, kongerera ubushobozi inzego zombi no gufungura amahirwe mashya y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yasinyiwe mu nama ya 21 yiga ku ishoramari n’amasoko y’imari n’imigabane yabereye i Kingston muri Jamaica, aho u Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye iyi nama mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Jamaica, amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Andrew Michael Holness, Minisitiri w’Imari n’Abakozi ba Leta Fayval Williams, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Jamaica, Livingstone Morrison. U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Célestin Rwabukumba.
Umuyobozi Mukuru wa RSE, Rwabukumba Pierre Célestin, yavuze ko ubu bufatanye butagarukira ku nyandiko gusa, ahubwo bugamije gutanga umusaruro ufatika ku mpande zombi, cyane cyane mu kongera amahirwe y’ishoramari no koroshya iyandikwa ry’imigabane ku masoko yombi.
U Rwanda na Jamaica bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu ngeri zitandukanye. Mu 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye Jamaica uruzinduko rw’akazi rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano atandukanye arimo ajyanye na politiki, ubukerarugendo, ubwikorezi ndetse no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.
Ubu bufatanye bukomeje kwaguka mu bikorwa bifatika, aho no muri Mutarama 2026 u Rwanda rwohereje itsinda ry’ingabo zarwo zizobereye mu bwubatsi muri Jamaica, mu rwego rwo gufasha gusana ibikorwa remezo byari byangijwe n’ibiza byatewe n’inkubi y’umuyaga ‘Hurricane Melissa’, wibasiye iki gihugu mu mpera z’umwaka ushize ugasiga wangije byinshi.
Aya masezerano mashya yitezweho kuzamura urwego rw’amasoko y’imari, kongera icyizere cy’abashoramari no gukomeza gushimangira umubano ushingiye ku nyungu rusange hagati y’u Rwanda na Jamaica.



