Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ari ryo ryagabye igitero cya drones ku kibuga cy’indege cya Bangoka giherereye mu Mujyi wa Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira uwa 1 Gashyantare 2026.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 3 Gashyantare 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko icyo gitero cyari gifite intego yo gusenya ahantu hakoreshwaga mu gutegura no kohereza drones zakoreshwaga mu kugaba ibitero mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Kanyuka yavuze ko iri huriro ridashobora gukomeza kurebera mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje ibikorwa byo kwibasira abasivili, ashimangira ko aho hose hategurirwa cyangwa hakorerwa ibyaha, AFC/M23 izahagera igamije gusenya ikibi aho cyaba giturutse.
Iri huriro ryavuze ko Leta ya RDC idakwiye gushaka kuryozwa abandi iki gitero, kuko ari ryo ryacyigambye ku mugaragaro. Ryavuze kandi ko mu gihe Kinshasa yibaza inkomoko y’ibikoresho bikoreshwa muri uru rugamba, ikwiye kwibuka ko ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu hamaze gufatirwa ibikoresho byinshi bifitanye isano n’iyi ntambara.
AFC/M23 yongeye kwibutsa ko Leta ya RDC atari yo yonyine ifite uburenganzira bwo gukoresha drones n’abacanshuro, ishimangira ko nayo ifite ubushobozi bwo kwirwanaho no gukomeza ibikorwa byayo mu gihe ihohoterwa rikomeje.
Ibi bikomeje kugaragaza uko umwuka w’umutekano ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe impande zombi zikomeje guterana amagambo n’ibikorwa bya gisirikare, bigashyira mu kaga abasivili n’akarere muri rusange.


