Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga

Abakoresha WhatsApp, Facebook na Instagram batunguwe no kwisanga zahagaze.

Ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, abakoresha imbuga nkoranyambaga za WhatsApp, Facebook na Instagram hirya no hino ku Isi batunguwe no kwisanga mu ihurizo rikomeye ryo kwisanga badakoresha izi mbuga nk’uko byari bisanzwe nyuma y’uko zanze gukora.

Abenshi mu bakoresha WhatsApp byatangiye batabasha kohereza, kwakira ubutumwa cyangwa gukoresha izindi serivisi zose ziboneka kuri uru rubuga nkoranyambaga, mu gihe abakoresha Facebook bifashishije mudasobwa bo itari no kubasha gufunguka. Ibi ni nako bimeze kuri Instagram. Bamwe batangiye bibaza ko ikibazo cyaba ari ihuzanzira(network) ariko baza gusanga ikibazo ari rusange.

Ni ikibazo cyatangiye kugaragara saa Cyenda n’iminota 45 ku isaha ngengamasaha (GMT). Amakuru yatangajwe na France 24, avuga ko iki kibazo cyatangiriye mu mijyi ituwe cyane nka Paris na New York ariko biza kurangira bibaye ikibazo cy’Isi yose.

Mu Rwanda iki kibazo cyatangiye kugaragara ahagana saa Kumi n’Imwe, ku buryo benshi bahise batangira kwibaza icyabaye.

Umuvugizi wa Facebook ari nayo ibarizwamo izi mbuga nkoranyambaga z’indi abinyujije kuri Twitter yavuze ko “babizi ko hari abantu batari kubasha gukoresha izi mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje agira ati: “Turi gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire ku murongo. Turababwira uko byifashe vuba bishoboka.”

Facebook ntiyigeze itangaza icyateye iki kibazo. Bisanzwe bibaye ko “application” cyangwa urubuga bishobora kugira ibibazo bigaharika gukora ariko ntibisanzwe ko abatuye Isi bose bahurira kuri iki kibazo.

Related posts

“Insengero zemerewe kongera gukora, imihango y’ubukwe iremerwa, Imirenge 40 ikurwa muri Guma mu rugo”. Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

N. FLAVIEN

Koreya ya Ruguru yateye utwatsi ibyo gutera inkunga u Burusiya.

N. FLAVIEN

Niger yafunze ikirere cyayo yirinda ibitero by’indege.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777