Amizero
Amakuru Ubutabera

Muhanga: Abanyeshuri bane bakurikiranyweho ibyaha birimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside bafunzwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abanyeshuri bane biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi mu Karere ka Muhanga bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icy’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abo banyeshuri bane batawe muri yombi ku wa mbere tariki 21 Kamena 2021.

Yagize ati: “Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cy’ivangura n’ ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Abatawe muri yombi ni abahungu bane barimo umwe w’imyaka 18 y’amavuko n’abandi batatu bafite imyaka 19.

Yavuze ko bakoze ibyo byaha mu gihe bari basoje igihembwe cya kabiri muri Werurwe 2021, aho bamenaguye ibikoresho by’ishuri bitandukanye bangiza n’amashuri.

Abo banyeshuri bari barakoze itsinda bise ‘Abapower’ uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi bakoreyeho ibyo byaha bakekwaho ruherereye mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Ese ibyaha bakurikiranyweho bibahamye bahanishwa iki ?

Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa Kuwujyamo gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanwa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10)ariko kitarenze 15.

Naho icyaha cy’ivangura gihanwa n’ingingo ya 163 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwo gihamye ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze Miliyoni imwe.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irinwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

RIB yibukije buri muntu wese ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi, inibutsa abantu kubyirinda kuko ari bihanwa n’amategeko.

Related posts

Wisdom Schools nyambere mu guhanga udushya yerekanye aho igeze mu ikoranabuhanga ryifashisha ‘robots’.

N. FLAVIEN

Maj Gen (Rtd) Dr. Rutatina washinjwe kuba icyitso mu gukubita no gukomeretsa yakatiwe.

Muntu Clarisse

Rubavu: Ukekwa kuba umu FDLR uba muri FARDC yarashe ku ngabo z’u Rwanda.

N. FLAVIEN

2 comments

Pacifique June 26, 2021 at 9:41 AM

Abanyeshuri bagiye bakurikiranwa mu byaha binyuranye basigaye bakora byagarura agahenge bakumva icyo gukora.
Mbabazwa n’uko bamaze guhahaza abarezi kdi bakaba ntabyo babazwa.
Aba baramutse bahamwe n’ibyo bakoze,bagahabwa ubutabera bukwiye yaba ari intambwe nziza kdi hari isomo ryiza bazenzi babo baboneraho. Kandi nababyeyi bakongera impanuro ku rubyaro.

Reply
Bireme Siradji mu Byangabo June 27, 2021 at 6:06 AM

Nibibahama bakanirwe urubakwiye kuko abanyeshuri nkabo ntibashobora kugira icyo bimarira bamaze gusabikwa nurwango ikindi bakwiye kuganirizwa bagahinduka.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777