Amizero
Hanze Ubuzima

Minisitiri w’ubuzima w’u Bwongereza mu mazi abira

Umugome yagomye ubugira kabiri. Ugenekereje, iyi niyo mvugo iri mu Bongereza benshi, nyuma yaho hagaragaye amafoto ya Minisitiri w’ubuzima muri icyo gihugu Matt Hancock ari gusomana na Gina Caladangelo, inshuti ye n’umujyanama mu kazi. Uretse kuba aba bombi bari bari guca inyuma abo bashakanye, amafoto yagiye hanze yafashwe ku wa 6 Gicurasi, bisobanuye ko bari bari no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nyuma yuko amafoto ya Matt Hancock acicikaniye mu itangazamakuru ndetse no ku mbugankoranyambaga, uyu muyobozi yasabye imbabazi kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yagize ati: “Ndemera ko aha ngaha narenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuko nkuko bigaragara nta ntera twari twashyize hagati yacu. Gusa imbaraga zanjye ubu nzishyize cyane mu kugerageza gukura igihugu cyacu muri ibi bihe bidasanzwe cyugarijwe n’iki cyorezo, akaba ariyo mpamvu nsabye ninginga ngo ibibazo birebana n’ubuzima bwanjye bwite ndetse n’umuryango wanjye tube tubishyize ku ruhande.”

Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza ritavuga rumwe n’ubutegetsi yasabye Minisitiri w’intebe Boris Johnson kutazuyaza mu guhagarika no kwirukana burundu Minisitiri Hancock. Yagize ati: “Biriya ni ukurengera mu gukoresha nabi ububasha uhabwa n’amategeko. Ni gute umuyobozi yifata agakora nka biriya mu biro hamwe n’umujyanama we uhembwa ku mafaranga ava mu misoro y’abaturage?”

Si ubwa mbere ubushobozi bwa Matt Hancock bushidikanijweho

Abarenga 128,000 mu Bwongereza bamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19, ari nacyo gihugu kimaze gutakaza abantu benshi ku mugabane w’u Burayi.

Mu cyumweru gishize, nibwo hagaragaye ubutumwa bwa Whatsapp bwahererekanijwe na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza ndetse n’uwahoze ari umujyanama we Cummings, aho Boris Jonson yanengaga imikorere ya Matt Hancock.

Ibya Matt Hancock kandi bigeze irudubi koko n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II ubwe mu kiganiro aherutse kugirana na Minisitiri w’intebe yakomoje ku bushobozi bwa Matt Hancock, mu mvugo isa no kumugirira impuhwe.

Si ubwa mbere kandi uyu mugabo agaragayeho ibyo umuntu yakwita amahano kuko mu mpera z’umwaka ushize nabwo yavuzweho guha isoko ryo gukora ibikoresho byifashishwa mu gupima COVID-19, mu gihe uyu nta burambe n’ubunararibonye ubwo ari bwo bwose yari asanzwe abifitemo.

Minisitiri w’intebe aracyamufitiye icyizere

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena nibwo umuvugizi wa Minisitiri w’intebe Boris Johnson yavuze ko imbabazi Matt Hancock yasabye yazihawe, kandi ko iki kibazo bagifata nk’icyarangiye. Abajijwe niba Minisitiri w’intebe agifitiye icyizere Matt Hancock, yasubije mu ijambo rimwe ati: “Yego.”

Uyu muvugizi kandi yasobanuye ko iperereza ryakozwe ryerekanye ko uyu mujyanama wa Matt Hancock wagaragaye bari gusomana ryasanze yarahawe akazi binyuze mu nzira zemewe, bitandukanye n’ibyo bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza byari byatangaje.

Umubare w’abahitanwa na COVID 19 mu Bwongereza wari wongeye kugabanuka nyuma yuko abantu batangiwe gukingirwa ari benshi. Gusa uyu mubare wari wongeye gusa n’uzamuka bitewe n’ubwoko bushya bwa COVID 19 bwa Delta bwagaragaye muri kiriya gihugu.

Impungenge zuko haba hagiye kubaho icyiciro cya gatatu cyo kwibasirwa na COVID 19 nizo zatumye mu ntangiriro z’uku kwezi Minisitiri w’intebe Boris Johnson adakuraho ingamba zo kwirinda zose nkuko byari biteganijwe.

Related posts

DR Congo: Barindwi muri FARDC bakatiwe urwo gupfa bazira guhunga M23 bagaca igikuba.

NDAGIJIMANA Flavien

Urujijo ku rupfu rwa Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w’abacanshuro ba Wagner.

NDAGIJIMANA Flavien

Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza amaze kwegura ku Buyobozi bw’Ishyaka rye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment