Amizero
Imikino

EURO 2020: Ibyo ukwiye kumenya kuri iri rushanwa mu mibare

Tariki ya 11 Kamena kugeza tariki ya 11 Nyakanga, mu mijyi 11 y’ibihugu 11 bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi, abakunzi ba ruhago bagiye kongera kuryoherwa n’ibirori by’imikino 51 ihuza amakipe yahize andi ku mugabane w’u Burayi, ni nyuma yuko shampiyona z’ibihugu kuri uriya mugabane zari zimaze kurangira.

Iri rushanwa risanzwe ubwaryo rikundwa na benshi, uyu mwaka rifite umwihariko udasanzwe, ahanini impinduka zikaba zaratewe n’icyorezo cya COVID 19. Uhereye ku izina ubwaryo, irushanwa ryakagombye kuba ryarabaye umwaka ushize, akaba ari nayo mpamvu ryagumanye izina rya EURO 2020.

Imijyi 11 izakira imikino ya EURO 202

Umukino ufungura iri rushanwa uraza kubera mu mujyi wa Rome mu Butaliyani, ukaza guhuza ikipe ya Turukiya n’ikipe y’u Butaliyani.

Dore rero bimwe mubyo wamenya kuri iri rushanwa mu mibare:

Gukererwa iminsi 364: Byari biteganijwe ko EURO 2020 yagombaga kuba yaratangiye tariki ya 12 Kamena 2020. Gusa ibi ntibyashobotse kuko umugabane w’u Burayi nawo wari wugarijwe n’icyorezo cya COVID 19. Ikirango n’izina byagombaga gukoreshwa umwaka ushize ni nabyo biri gukoreshwa uyu mwaka.

Intera ya  kilometero 4,765: Intera ndende ishoboka hagati y’imijyi ibiri muri 11 izakira iri rushanwa. Ni ukuvuga intera iri kuva mu mujyi wa Baku wo mu gihugu cya Azerbaijan werekeza mu mujyi wa Seville ho mu gihugu cya Esipanye.

Abakinnyi 622 ku makipe 26: Bitewe n’icyorezo cya COVID 19, umubare w’abakinnyi ikipe yemerewe warazamutse uva kuri 23 ugera kuri 26, kugira ngo mu gihe umwe mu bakinnyi yagaragaraho COVID 19, haboneke abo kumusimbura. Mu makipe yose azitabira iri rushanwa, Esipanye yonyine niyo yazanye abakinnyi 24 gusa.

Umubare w’abafana muri sitade hagati ya 20% na 100%: Igihugu cya Hongiriya nicyo cyonyine cyemeje ko sitade nshya yo mu mujyi wa Budapest yitwa Puskas Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 68,000 izuzura abafana. Naho ibindi bihugu byashyizeho umubare ntarengwa wabagomba kwinjira muri stade aho nko mu Budage sitade yo mu mujyi wa Munich isanzwe yakira abafana 75,000 izakira 20% gusa.

Christiano Ronaldo akinnye EURO ku nshuro ya 5: Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, ku myaka 36 ndetse n’ibitego 103 yatsinze mu mikino mpuzamahanga, uyu muggabo arabura ibitego 6 gusa ngo akureho agahigo kari gafitwe n’umunya Iran, Ali Daei.

Abakinnyi baturutse muri ekipe imwe 16: Manchester City na Chelsea zombi zo mu Bwongereza zanahuriye ku mukino wa nyuma wa Champions League nizo zifite abakinnyi benshi muri EURO 2020, aho buri imwe ifitemo abakinnyi 16. Chelsea ubwayo ifte abakinnyi mu makipe 9 atandukanye azitabira iri rushanwa.

Imyaka y’ubukure 17: Umukinnyi muto wahamagawe muri EURO 2020 ni umunya Polonye Kacper Kozolwski. Undi mukinnyi ufite imyaka 17 ni umubiligi Jude Bellingam.

Imyaka yo gutegereza 23: Ikipe ya Ecosse yari imaze imyaka 23 itegereje kujya mu irushanwa rikomeye kuko yaherukaga mu ggikombe cy’isi muri 1998, icyo gihe kapitene wabo kuri ubu, Andy Robertson yari afite imyaka 4 gusa!

Related posts

Police FC yakubitiwe hirya ya Nyungwe, Rayon Sports yo ikura atatu kuri Rutsiro FC.

N. FLAVIEN

FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda kubera mpaga yatewe Amavubi.

N. FLAVIEN

Amateka y’Umunyekongo wamamaye muri NBA uherutse kwitaba Imana.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777