Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyabuze amakuru y’indege yacyo, yaburiye mu burasirazuba bw’igihugu, mu gihe umutwe w’inyeshyamba wa FRN na wo uvuga ko wahanuye indege ya leta yari ije kurasa abaturage.
Mu itangazo ryasohowe n’Ingabo za Congo, FARDC, havugwa ko ingabo zirwanira mu kirere zabuze amakuru y’indege itwara imizigo yo mu bwoko bwa Cessna 208 ku cyumweru, nyuma y’uko ikirere cyari cyabaye kibi.
Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yavuze ko iyo ndege yavaga i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yerekeza i Kalemie mu ntara ya Tanganyika, avuga ko iyo ndege itaraboneka kugeza ubu kandi ko ibikorwa byo kuyishakisha bikomeje.
Ku rundi ruhande, Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yatangaje ko uwo mutwe warashe indege ya leta, ku cyumweru, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Kanyuka yavuze ko iyo ndege yari igiye gutera ibisasu mu gace ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’Epfo, ariko ntiyatanze ibimenyetso bishimangira ibyo yavuze.
Cyakora, hari amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu babiri bivugwa ko ari abarokotse muri iyo ndege FRN ivuga ko yarashe, ayo makuru agakomeza avuga ko abandi babiri bari bayirimo bo bapfuye.
BBC dukesha iyi nkuru ntirabasha kugenzura niba ayo makuru arimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga ari ukuri, kandi nta n’ubwo irabona amakuru mpamo yemeza ko indege igisirikare kivuga ko yaburiwe irengero ari na yo FRN ivuga ko yarashe.
Aya makuru aje mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa DRC, ihanganishije igisirikare cy’iki gihugu, indi mitwe yitwaje intwaro bafatanyije ndetse n’ihuriro ry’inyeshyamba rya FRN.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières (MSF), ryatangaje ko imirwano yo muri Kivu ya Ruguru yatumye zimwe mu nshingano zayo zo kugera ku baturage zihagarikwa by’agateganyo kandi ibyo bikabangamira ibikorwa byo kwita ku bacyeneye kuvurwa no gutabara inkomere.
Hagati aho, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko imirwano ikaze mu ntara ituranye ya Ituri yahejeje abakozi b’ubuzima imbere mu bitaro, ikanahungabanya ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola.

