Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Ubutabera

Visi Meya wa Kirehe ukekwaho gukopeza ibizamini bya Leta yatanze ingwate y’imodoka n’ikibanza bihenze

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviẻre n’abandi bareganwa ku byaha byo gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta, batangiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, asaba kuburana ari hanze ndetse anatanga ingwate y’imodoka ye ya miliyoni 60 Frw n’ikibanza cya miliyoni 100 Frw.

Uyu muyobozi kimwe n’abandi bareganwa bitabye urukiko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 mu rukiko rw’Ibanze rwa Kirehe.

Tariki ya 5 Nzeri nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwerekanye abantu 81 bagize uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bagera ku 7.188. Muri aba harimo abagera kuri 21 bo mu Karere ka Kirehe barimo Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabereye mu rukiko rw’Ibanze rwa Kirehe, ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu muyobozi hari amabwiriza yahaye abari bashinzwe site zakorerwagaho ibizamini ajyanye no gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta. Bikekwa ko yabikoraga afatanyije n’abandi bashinzwe uburezi ku Karere.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko kubera impamvu zikomeye n’ibyaha bashinjwa bakwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo batazica iperereza cyangwa ngo bagire uruhare mu gusibanganya ibimenyetso ngo kuko benshi mu baregwa basanzwe banafite imirimo ikomeye.

Bamwe mu barimu n’abayobozi ba site nabo bagiye bahabwa umwanya, bagaragaje ko ubwo bari mu bizamini bya Leta bagiye bahabwa amabwiriza n’abakuriye site, avuga ko bayakuye kuri Visi Meya abasaba gufasha abanyeshuri gukora ibizamini bya Leta neza.

Visi Meya Mukandayisenga yireguye avuga ko nta hantu na hamwe yigeze atangira amabwiriza yo gukopeza abanyeshuri, avuga ko ubushinjacyaha butagaragaza igihe yabikoreye n’abo yabibwiye. Yavuze ko buri site yageragaho yireberaga ibintu bitatu birimo kureba niba abana bose bitabiriye ibizamini, kubaza niba abana bari bubone ibyo kurya no kubaza niba nta bana barwaye kugira ngo hashakwe igisubizo.

Visi Meya Mukandayisenga yakomeje avuga ko inama z’uburezi zabaga zitabirwaga n’abayobozi benshi kandi ko buri gihe abayobozi basabaga abayobozi b’amashuri gushyiramo imbaraga bagatsindisha kandi bakanatanga uburere bwiza ku bana. Yavuze ko nta hantu na hamwe yahuriye n’abarimu bamushinja gutanga amabwiriza yo gufasha abanyeshuri.

Yagize ati: “Na bo nta na hamwe bavuga ko twabonanye ngo mbahe ayo mabwiriza, bavuga ko bayahawe n’abayobozi ba site zakorerwagaho ibizamini ubwo nabaga ngiyeyo. Niba hari umuyobozi wa site nabwiye ko bafasha abana yaza akabigaragaza ndetse akanagaragaza uko nabimubwiye.’’

Visi Meya Mukandayisenga yasabye urukiko rw’Ibanze rwa Kirehe ko yaburana ari hanze, kuko asanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko imyirondoro ye n’aho atuye hazwi ku buryo adashobora gutoroka.

Yatanze ingwate y’imodoka ye asanzwe agendamo ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw, agaragaza ko yamaze kuyishyura. Yanatanze kandi ikibanza kirimo ibikorwaremezo gifite agaciro ka miliyoni ziri hejuru 100 Frw. Hanabonetse n’umwishingizi wamwishingiye witwa Kayitesi Console wagaragaje ko hagize ingaruka z’icyaha zaba zakwishyurwa n’umutungo we yatanze ufite agaciro ka miliyoni 207 Frw.

Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kirehe yavuze ko imyanzuro izasomwa ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026 saa Tanu z’amanywa (11h00). (Igihe)

Related posts

Muhanga: Ibivugwa ku mugabo ukekwaho gusambanya umukobwa yibyariye.

N. FLAVIEN

M23 na MONUSCO byagiye muri mpangara nguhangare.

KALISA

Umwana w’imyaka itanu yarohamye mu bwogero bwa Hoteli.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777