Ibi yabigarutseho ubwo yavaga mu rugendo amazemo iminsi muri Afurika akabazwa n’umunyamakuru icyo atekereza ku Bepiskopi bo mu Budage bafashe umwanzuro wo guha umugisha ababana bahuje ibitsina, aba bakunze kwitwa abatinganyi.
Papa Leo XIV mu gisubizo yahaye umunyamakuru, yamugaragarije ko ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya bwatanze umurongo kuri iki kibazo bukamenyesha Abepiskopi bo mu Budage ko ababana bahuje igitsina batagomba guhabwa umugisha nk’uhabwa umugabo n’umugore bifuza kubana.
Yongeyeho ko mu by’ukuri iki atari ikibazo gikwiye gutera impagarara muri Kiliziya kuko Kiliziya ifite ibindi bibazo bikomeye biyihangayikishije birimo ibibazo by’akarengane, ibibazo by’ubusumbane bw’ibitsina, ibibazo by’ubwisanzure mu by’ukwemera n’ibindi bikomeye.
Papa Leo XIV kandi yasubiye mu magambo ya Papa Fransisiko yibutsa ko Kiliziya ari iya bose, ko abantu bose bafunguriwe amarembo ngo bakurikire Yezu abahe guhinduka.

