Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yatangaje ko hirya no hino mu turere tw’igihugu hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi hagati yo ku wa 9 na 17 Gashyantare 2026 kubera ibikorwa byo gusana imiyoboro.
Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 7 Gashyantare binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo aho igaragaza ko ibice byose bitazaburira umuriro rimwe ndetse ibikorwa byo gusana imiyoboro bikazagira ingaruka ku mirenge imwe n’imwe.
Ibura ry’amashanyarazi rimaze iminsi rigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse mu bihe bishize REG yavugaga ko hari ibibazo biri mu miyoboro u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu.
Kugeza ubu, ingo zifite amashanyarazi zibarirwa muri 85%, aho akoreshwa n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi birimo nk’inganda zirenga 1300.

