Amizero
Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike

Amerika ishobora gutangira gusaba amakuru abayinjiramo ku bijyanye n’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gutegura ingamba nshya zishobora gutuma abagenzi basabwa gutanga amakuru arambuye ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, konti za email ndetse n’amateka y’imiryango yabo mbere yo kwemererwa kwinjira muri iki gihugu.

Iki  cyemezo kizaba kireba abaturage baturuka mu bihugu bidakenera visa mbere yo kwinjira muri Amerika, kuko ibisabwa visa ibi byose biba byabanje kugenzurwa.

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Amerika ruteganya gukusanya amakuru y’imyaka itanu y’amateka y’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, nimero za telefoni zose bakoresheje mu myaka itanu ishize, ndetse na email bakoreshaga mu myaka icumi ishize ku bagenzi badasabwa visa mbere yo kwinjira muri Amerika.

Ni icyemezo kizubahirizwa ku bihugu bisaga 40, cyane cyane byo ku Mugabane w’u Burayi n’u wa Aziya, byiganjemo ibyo abaturage babyo bemererwa kwinjira muri Amerika iminsi 90 batabanje gusaba Visa.

Aba bagenzi basanzwe batanga amakuru yabo binyuze muri sisitemu ya ESTA (Electronic System for Travel Authorization) ibasuzuma mu buryo bwikora, bidasabye kugana ambasade. Icyo CBP irimo kongeraho ni amategeko mashya asaba n’andi makuru arimo n’ay’abagize umuryango w’usaba, harimo aho bavukiye na nimero za telefoni bakoresha.

Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko izi ngamba zigamije kongera umutekano. Igihe yabazwaga niba iyi gahunda ishobora guteza igabanuka ry’abasura Amerika

Ibi ariko byateye impungenge imiryango irengera abimukira n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ivuga ko kongera ubugenzuzi ku mbuga nkoranyambaga bishobora kuvogera ubuzima bwite bw’abantu no kuba uburyo bwo kugenzura abafite ibitekerezo binenga ubutegetsi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika irateganya gushyiraho gahunda yo gusuzuma imbuga nkoranyambaga ku bashaka kuyinjiramo

Related posts

Depite Okitundu asaba Leta ya RDC kwikuramo FDLR avuga ko yayifashe bunyago

NDAYISHIMIYE Libos

Umuhango wo gushyingura mu ruhame FARDC na Wazalendo bishwe na M23 wibajijweho.

N. FLAVIEN

Muhanga: Ibivugwa ku mugabo ukekwaho gusambanya umukobwa yibyariye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777