Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwakatiye Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika mu gihe cy’imyaka 18, igihano cyo kwicwa.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse kandi guta muri yombi uyu Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika, kuri ubu bikaba bivugwa ko yahisemo gukorana n’Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, AFC/M23 aho bivugwa ko yibera mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Joseph Kabila wayoboye DR Congo kuva muri 2001 kugeza muri 2019, yahamijwe ibyaha bitandukanye birimo: ibyaha by’intambara, gufata ku ngufu, ubwicanyi, iterabwoba, kugambanira Igihugu, umugambi mubisha, no kwamamaza ibyaha by’intambara.
Gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila ni nk’igisasu ku butegetsi bwa Kinshasa kuko hari ababona ko bishobora kongera imbaraga ku barwanya ubutegetsi bakaba barwana ubudakuraho bagamije guhirika ingoma ya Tshisekedi bashinja igitugu no kugambanira Igihugu agisahura.