Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga

Ubwenge bw’Ubukorano mu itangazamakuru: Kwihutisha akazi cyangwa kwimakaza ubunebwe!

Mu gihe Isi ikomeje kwihuta mu ikoranabuhanga, umwuga w’itangazamakuru nawo uri guhinduka uko bukeye n’uko bwije. Muri iyi si y’ihindagurika, abanyamakuru bo mu Rwanda nabo baragenda bafata iya mbere mu kwimakaza ikoranabuhanga ryifashisha Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence) kugirango bajyane n’ibihe Isi igezemo.

Mu mahugurwa aheruka guhuriza hamwe bamwe mu banyamakuru batandukanye bo mu Rwanda, hagaragajwe ko AI atari igikoresho cy’abahanga gusa, ahubwo ari umufatanyabikorwa mushya ushobora gufasha buri munyamakuru kwihutisha, kunoza no guha ireme umurimo akora igihe ayikoresheje neza.

Oswald Mutuyeyezu, yagize ati: ‘’Twishimiye ko iri koranabuhanga rigezweho rya AI ritaje ngo rijye rikoreshwa n’abantu bize ibintu bya IT gusa ngo twebwe abanyamakuru dusigare. Twize tools nyinshi zizadufasha gukora za raporo ndende, buriya nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigiye kubyungukiramo, kuko basohora raporo zirimo ama tableau maremare, kugira ngo rero twebwe nk’abanyamakuru icyo ushaka ukigereho tugira ibyo twibandaho, ntabwo dutanga ibintu byose uko byakabaye duhitamo iby’ingenzi ziriya tableau rero tuzajya twifashisha tools twize, dushyire muri tool imwe ya AI batwereke iby’ibanze ubundi tubyifashishe tubaza ibibazo abo bireba, aba minisitiri ndetse n’abandi nabo bibaze ukuntu tugeze kuri ayo makuru mu kanya gato.”

Yongeyeho ko ifasha kubona amakuru mu buryo bworoshye ikindi kandi iyo uyikoresheje neza ugashishoza, ugasesengura, igufasha kubona amakuru wakwifashisha igihe urimo utegura akazi kawe kandi bikaba mu gihe gito. AI izadufasha no kugera ku baturage benshi, kubigisha no kubafasha gusobanukirwa ibibakorerwa.

Ayanone Solange, umunyamakuru akanaba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ARJ, yongeyeho ko AI izahindura uburyo abanyamakuru bakoragamo, ariko atari ukubasimbura:
Ati ‘’AI iyo uyikoresheje neza, ukayiha amakuru nyayo ariko nawe ugashyiramo ubwenge bwawe, iragufasha cyane, kuko gukoresha AI nta kibazo kirimo ahubwo bisaba kuba maso ugashyiramo ubwenge kuko uyikoresheje uri umuswa ntabwo bivamo ushobora kwisanga wataye umurongo, rero nkanjye ndayikoresha kandi inyorohereza akazi, nkanjye wakoresheje bya bikoresho bya cyera byadusabaga gukata n’umukasi bawugutanga ugakatisha amenyo kandi nabyo bidusaba gukora urugendo, ubu rero turishimira ikoranabuhanga rigenda ryiyongera natwe abanyamakuru rikatugeraho.”

AI ntikwiye gufatwa nk’umwanzi, ahubwo ni umufatanyabikorwa mwiza.

Iradukunda Yves, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Itumanaho na Inovasiyo yasabye abantu guhindura imitekerereze.
Ati: ‘’Ni gute ikoranabuhanga ryaba igikoresho gikoreshwa umunsi ku munsi by’umwihariko kuri AI ariko ugasanga abantu benshi bagifite ubwoba bagitinya AI kurusha uko bayireba nk’igikoresho bagomba gukoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Rero nka Minisiteri ibishinzwe turifuza ko abantu basobanukirwa AI neza ariko bakayikoresha neza batishe indangagaciro za kinyamwuga.Ibi byadufasha. Ikindi nanone ifite tools nyinshi zizajya zifasha kumenya neza amakuru ya nyayo ndetse n’atari ay’ukuri nanone izabafasha mwe banyamakuru mu kuborohereza akazi kuko tuziko muhorana akazi kenshi.’’

Ibi bikoresho byagize uruhare mu kwerekana ko AI ifite ubushobozi bwo guhindura akazi k’umunyamakuru, ikagahuza n’umuvuduko Isi iriho ubu. AI izafasha mu kubaka ejo hazaza h’itangazamakuru aho kurisenya n’ubwo hari benshi bagifite ubwoba ko AI ishobora gusimbura abantu mu kazi, aba banyamakuru babonye ko ahubwo ari igikoresho cyiza cyo kuzamura ireme ry’itangazamakuru, atari ukuryica. Ukoresheje neza AI ni nk’umukozi utaruha, utajya mu kiruhuko, ariko usaba kuyobora neza.

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe n’abanyamakuru, bagaragaje ko AI ari umuyoboro mushya unyuramo ibitekerezo ukabihindura ibikorwa bifatika, bavuga kandi ko yihutisha ubushakashatsi ku nkuru z’ingenzi. AI ntisimbura umunyamakuru, ahubwo imuha amaso mashya yo kureba Isi.

Nk’uko byagarutsweho kenshi, nta na kimwe cyasimbura ubwenge, ubunararibonye n’ubupfura bw’umunyamakuru ubwe. Ubwenge bw’Ubukorano(AI) ni nk’imodoka igezweho ariko ni wowe uyitwaye, iyo uyitwaye nabi, iraguhitana ariko iyo uyitwaye neza, ikugeza kure ushaka. Niba ushaka kuba intyoza mu mwuga wawe, fata AI nk’inkingi ya kabiri y’akazi kawe, ariko ntuzibagirwe ko igitekerezo, isesengura, n’ubunyamwuga ari wowe ubifite si AI. Ubwenge bw’ubukorano ni igikoresho, si umusimbura, ugikoreshe neza, bukwongerera ubushobozi bwo gutanga amakuru yizewe, atanzwe neza, kandi agezweho.

Itangazamakuru rigezweho ryifashisha cyane ubwenge buhangano.

Related posts

DR Congo: Col Mike Mikombe wo mu ngabo zirinda Tshisekedi yakatiwe urwo gupfa.

N. FLAVIEN

DRC mu mugambi wo kugura ‘drones’ zigezweho zo guhangamura M23 igasigara ari amateka.

N. FLAVIEN

Rubavu: Akanyamuneza ni kose ku bacuruzi bongerewe igishoro.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777