Urugaga rushinzwe kwita no kugenzura iby’imiti itemewe (Athletics Integrity Unit), ikoreshwa n’abakina umukino wo gusiganwa ku magru n’indi ifitanye isano na yo rwahagaritse by’agateganyo umunya Kenya Judy Jelagat, umugore w’imyaka 26 yahagaritswe nyuma yo gusanga yarakoresheje imiti itemewe.
Uyu mugore wari uherutse kwitabira Ras Al Khaimah Half Marathon yabereye muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, yasoreje ku mwanya wa kabiri akoresheje isaha 1, iminota 06 n’amasegonda 34. Nyuma yo kwitwara neza muri iri siganwa yaje gupimwa basanga yarakoreshje umuti witwa Hydrochlorothiazide.
Uyu ni umuti ukoreshwa n’abakinnyi bagamije kugabanya uburibwe bumva mu gihe bananiwe. Nyuma yuko iri siganwa ryabereye muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ryari risojwe, uru rugaga rwaramupimye, ibisubizo biza bimuhamya kuwukoresha kandi binyuranyije n’itegeko rigenga abakinnyi. Ubu yahagaritswe by’agateganyo mu gihe hagikomeje gushakishwa ibindi bimenyetso.
Akimara guhagarikwa yahise aba umunyakenya wa gatatu uhagaritswe mu bakinnyi basiganwa ku maguru. Ihagarikwa rye rije rikurikira irya Ruth Chepngetich nawe wahagaritswe by’agateganyo. Uretse aba kandi, Charles Kipkurui Langat we yahagaritswe imyaka ibiri agomba kumara atitabira isiganwa iryo ari ryo ryose.
Judy Jelagat kandi uretse iri siganwa yaherukagamo rya Ras Al Khaimah Half Marathon, muri Nzeri 2024 yari yatwaye Guadalajara Half Marathon akoresheje isaha 1, iminota 07 n’amasegonda 45 ryabereye muri Mexico. Judy kandi yari anaherutse gutwara umwanya wa gatatu muri Istanbul Half Marathon, yakorshejemo isaha 1, iminota, 07 n’amasegonda 47 yabereye muri Israel.