Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka

‘Never Again’ imvugo igomba kuba ingiro -Hakuziyaremye Soraya

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Hakuziyaremye Soraya yasabye Abanyarwanda ko ‘Ntibizongere’ (Never Again) isubirwamo kenshi idakwiye kuba imvugo gusa ahubwo ko buri wese afite inshingano zikomeye zo gukomeza kubaka ubumwe akumira icyatuma Jenoside yongera kuba mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abahoze ari abakozi ba BNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Mata 2025.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya BNR hashyirwa indabo ku rwibutso rw’abagera kuri 22 bakoreraga iyi banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abari bitabiriye uwo muhango bunamiye izo nzirakarengane ndetse bacana urumuri rw’icyizere.

Guverineri wa BNR yihanganishije imiryango y’abahoze bakorera BNR kuko bagiye Igihugu kikibakeneye kandi bazira uko bavutse ariko anenga Leta yariho yeteguye Jenoside ikanayishyira mu bikorwa ndetse n’amahanga yarebeye abantu bicwa.

Yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse n’intambwe Igihugu kimaze gutera iva ku miyoborere myiza ariko yibutsa Abanyarwanda ko bafite inshingano ikomeye yo gukomeza kunga ubumwe.

Ati “Nk’Abanyarwanda twese dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho, twimakaza ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa, twirinda ivangura iryo ari ryo ryose kandi duharanira ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose. ‘Never Again Genocide’ ntibibe imvugo gusa ahubwo bijye mu bikorwa.”

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yashimye BNR yakiye neza ubusabe uwo muryango wayihaye bwo kwita kuri bamwe mu barokotse Jenoside bafite ibikomere bya Jenoside bidakira kuko bakomeretse ku mubiri no ku mutima cyangwa abageze mu zabukuru kandi ari ba nyakamwe.

Dr. Gakwenzire ariko yibukije umuryango nyarwanda ko ubutabera ku bakoze Jenoside butarangiranye n’imirimo y’Inkiko Gacaca.

Ati “Ubutabera ntibwarangiranye n’Inkiko Gacaca mu 2012 kuko itegeko risoza imirimo yazo ritegeka ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera zisanzwe. IBUKA ishishikariza uwo ari we wese waba ufite amakuru ku muntu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yaba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga kuyageza ku nzego z’ubutabrea cyangwa ku bakozi bacu.”

Uwimana Ignace Marie uhagarariye imiryango y’abishwe muri Jenoside bakoreraga BNR yavuze ko umugabo we yishwe Jenoside igitangira ku itariki 7 Mata 1994 ndetse nyuma n’abana bose bari barabyaramye barabica asigara wenyine.

Yashimye uburyo we n’abandi bo mu miryango y’ababuze ababo bakoreraga BNR bitaweho nyuma ya Jenoside, iyi banki ikabaha ubufasha bwari bukenewe ariko agaragaza ko hari aho bagikeneye kunganirwa.

Yagize ati “Mwaduteye inkunga ariko twese twari tubayeho nabi benshi imishinga bari batangiye yagiye ihagarara kuko inkunga yadufashije gukemura ibindi bibazo twari dufite harimo inzara ubukene, uburwayi no kutagira aho kwikinga. Imishinga twari twatangiye ntiyagenze uko byagombaga kugenda. Turabasaba kongera kudutekerezaho.”(Igihe)

Related posts

DRC yitabiriye urubanza ruzabera i Arusha yarezemo Leta y’u Rwanda

KALISA

Nyuma y’imyaka 25 yigisha mu mashuri abanza yatorewe kuyobora igihugu

N. FLAVIEN

Uganda yategetswe kwishyura Miliyoni 325$ kubera ibyaha yakoreye muri DR Congo mu 1998-2003

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777