Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Ubukerarugendo

Inyamaswa ziri mu bice bigenzurwa na M23 nazo ziriruhutsa.

Ubuyobozi bwa M23 bwagaragaje ko kuri ubu amahoro n’ituze birangwa muri Parike y’Igihugu ya Virunga iherereye mu burasirazuba bwa DR Congo, bitandukanye cyane n’igihe ibi bice byagenzurwaga n’ingabo za Leta, FARDC kuko ngo byari byarayogojwe n’amabandi yishakira ubutunzi, ibyari byaratumye n’inyamanswa zitorongera.

Atanga ubu butumwa kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, Perezida wa M23, bwana Bertrand Bisimwa, yavuze ko bakomeje guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano no gusigasira ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu ya Virunga ubu iri mu bice bagenzura.

Bisiimwa yavuze ko nyuma y’aho M23 ibohoje igice kirimo iyi Pariki ya Virunga, ubu ibintu byamaze kujya mu buryo, ndetse ngo ibinyabuzima biyirimo bikomeje kwisanga mu gihe byari byarahahamuwe na FARDC n’abambari bayo igihe bagenzuraga utwo duce.

Uyu muyobozi asobanura ko icyatumaga izi nyamaswa zibaho zidatekanye ndetse zikanahinga, ari ukuba aba barwanyi bo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batemaga ibiti byo gutwikamo amakara, aho ibi bikorwa byonyine byabinjirizaga arenga miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika nk’uko byagaragajwe mu cyegeranyo cy’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko ibyo bashyize imbere nyuma y’uko iyi Pariki ibohojwe na M23, birimo kugarura umutekano muri iyi Pariki yose ndetse no mu nkengero zayo kimwe no kurwanya ba rushimisi n’abandi bose bakunze kuyiyuhiza bashakamo amaramuko nka FDLR n’abandi.

Magingo aya, inyamaswa zari zaracitse muri iyi Pariki ziri kugarurwa, ndetse bikaba bishimangirwa no kuba zimwe muri zo zigaragara ku mihanda zishimiye ituze, ibintu bishimisha cyane abarwanyi ba M23.

Bisiimwa yavuze ko bishimira kubona ubwoko bw’ingangi, imvubu, Impala ndetse n’intare zimwe na zimwe aho banagiye bagaragaza amashusho ya zimwe muri izo nyamaswa.

Nyuma yo gufata ibi bice, M23 yihutiye gushyiraho gahunda ihamye yo kurinda imbibi z’iyi Pariki kugira ngo abaturage badakora ibikorwa by’ubuhinzi byayibangamira kimwe no kuyitemamo inkwi nk’uko byagendaga ikigenzurwa na Leta.

Kuri ibi kandi hiyongeraho na gahunda y’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubaha iyi
Pariki ndetse n’umusaruro uyivamo w’amadovize n’iterambere ryabo. (MCN)

Related posts

Col Kasongo wari warazengereje abanyamulenge yishwe na M23.

N. FLAVIEN

Minisitiri Kayisire yagaye abanyamadini bari bashinzwe umukumbi w’Imana aho kuwukenura bakawugambanira.

N. FLAVIEN

USA: Abarenga 24 bamaze kwicwa n’inkongi y’umuriro.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777