Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Leta zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero cya mbere ku ngoma ya Biden.

Mu gihe kitageze ku mezi atatu ageze ku butegetsi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yategetse ingabo z’Igihugu cye kugaba igitero cyaguyemo abarwanyi  bivugwa ko bashyigikiwe na Iran ariko basanzwe bakorera muri Syria.

Aba barwanyi bari bamaze igihe gito barashe ku nyungu za USA n’Abanyaburayi bafatanyije muri OTAN/NATO ziri muri Irak.

Byarakaje ubutegetsi bwa Joe Biden bituma buhitamo gufata icyemezo cyo kurasa ku nyubako n’ibindi bikorwa remezo bya bariya barwanyi biherereye mu Majyaruguru y’i Burasirazuba bwa Syria hafi y’Umupaka na Irak.

Umuvugizi wungirije wa Minisiteri y’Ingabo za USA Bwana John Kirby avuga ko bagabye kiriya gitero kugira ngo birengere kandi bahe gasopo  bariya barwanyi.

Bariya barwanyi bari baherutse kurasa kandi no kuri Ambasade ya USA i Bagdad.

Icyo gihe hari abasirikare babiri bahaguye.

Le Parisien yanditse ko igitero cya USA muri Syria cyahitanye abarwanyi 17.

Igitero bya USA kuri bariya barwanyi cyasenye amakamyo atatu arimo intwaro zari zijyanywe muri Irak zivuye muri Syria.

President Joe Biden wa USA atangiranye imbaraga zidasanzwe mu kurwanya abanzi ba USA/Photo Internet

Related posts

Perezida Joe Biden wa Amerika yarahiriye guhorera abasirikare 13 b’Igihugu cye biciwe muri Afghanistan.

NDAGIJIMANA Flavien

UEFA CL: Amakipe azakina imikino ya ½ cy’irangiza yamenyekanye

Christian Hakorimana

Rubavu: Perezida Paul Kagame yakiriye Tshisekedi wa DR Congo wasuye u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment