Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 mu misozi ya Bihambwe muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru habyukiye imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya DR Congo zifatanyije na Wazalendo ndetse n’abacanshuro benshi bazifasha.
Iyi mirwano ya hato na hato iri kuba mu gihe hashize igihe humvikanweho agahenge, katangiye ari ak’ibyumweru bibiri mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi gategetswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma u Rwanda na DR Congo na byo byumvikana agahenge katangiye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa munani.
Amakuru aremeza ko imirwano yatangiye mu masaha y’igicuku mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu mu misozi ikikije Centre ya Bihambwe, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru amasasu akaba akivuga. Gusa ariko biragoye kumenya uwaba yashotoye undi n’ubwo akenshi usanga Ingabo za Leta ya DR Congo ari zo zitera M23 n’ubwo birangira ziyabangiye ingata.
Uvugira FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Njike Kaiko abajijwe kugira icyo avuga kuri iyi mirwano ndetse n’uwaba yayitangije, mu gihe byari bizwi ko ari mu gihe cy’agahenge, yirinze kugira icyo atangaza ku mirwano, avuga ko ari mu nama aragira icyo atangaza mu masaha ari imbere.
Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23 yabwiye BBC ko nta na rimwe bajya batera igisirikare cya Leta, FARDC n’abacancuro bacyo ko ahubwo ari bo babatera bakirwanaho.
Yagize ati: “Ni bo batera ibirindiro byacu, babikora hafi buri munsi bakarasa ibisasu ahantu hari abasivile kugira ngo batere rubanda ubwoba, icyo duhita dukora ni iki? Biba ngombwa ko twirinda no kurinda abasivile, ni yo ntego yacu, abaturage bagomba kubaho mu mahoro.”
Ku wa mbere w’Icyumweru gishize, Thérèse Kayikwamba, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, yabwiye abanyamakuru ati: “Mu by’ukuri tugeze ahashimishije aho agahenge, ku rugero runini, kubahirizwa, rero turakomereza aho kuko agahenge gatuma habaho uburyo bwiza bwo kujya ku bibazo nyakuri.”
Aha hari nyuma y’uko Perezida João Lourenço wa Angola ashyikirije Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo i Kinshasa na Perezida Paul Kagame i Kigali, “umushinga wuzuye wageza ku mahoro arambye”, nk’uko ibiro bya Perezida Lourenço byabitangaje.
Perezida Lourenço yashimiwe n’amahanga kugeza ku kumvikana ku gahenge hagati y’u Rwanda na DR Congo. Kandi ibiganiro kuri uwo mushinga we byatangiye ejo ku wa kabiri tariki 20 Kanama 2024 i Luanda hagati y’intumwa z’Ibihugu by’u Rwanda na DR Congo zihujwe na Angola.
U Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ibyo gufasha umutwe wa M23, rukavuga ko bitabira ibi biganiro na Leta ya Kinshasa kuko u Rwanda rurebwa n’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Minsiteri y’ububanyi n’amahanga ya Angola yatangaje ko kuri uyu wa gatatu kuganira kuri uwo mushinga w’amahoro hagati y’u Rwanda na DR Congo bikomeje i Luanda.
M23 ivuga ko itarebwa n’ibiganiro birimo kuba cyangwa amasezerano y’agahenge yumvikanyweho hagati y’u Rwanda na DR Congo. Isubiramo ko ishaka ibiganiro bitaziguye na Leta ya Kinshasa, ibyo na yo yahakanye ko bitazigera biba.
Mu gihe ibizava mu biganiro bya Luanda byitezwe na benshi, biragoye kumenya uruhande rwatangije imirwano yo kuri uyu wa gatatu, ndetse no kumenya niba ari intangiriro yo kurangira kw’agahenge kamaze hafi amezi abiri kari kishimiwe na Leta ya Kinshasa.

