Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News

Komisiyo y’Amatora yatangaje abemerewe gutorera aho batanditse kuri lisiti y’itora.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki kugira ngo amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite abe mu Rwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje abemerewe kuzatorera aho batanditse kuri lisiti y’itora bitewe n’impamvu runaka.

Ku wa 29 Kamena 2024 ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko kwiyimura kuri lisiti y’itora byarangiye, bityo buri wese akaba agomba kuzatorera aho yanditse kuri lisiti y’itora.

Mu matora azaba tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nyuma yo gusanga hari abatazabasha kubona uko batorera aho banditswe, yemeje ibyiciro by’abantu bazemererwa gutorera aho bari.

Muri abo bemerewe kuzatorera aho batanditse, harimo abashinzwe umutekano bari mu kazi, abanyamakuru bakurikirana ibikorwa by’amatora, abashinzwe imirimo y’amatora, abaganga, abakora imirimo y’ubutabazi bari mu kazi ako kanya, abarwayi n’abarwaza ndetse n’abari mu butumwa bw’akazi.

Si abo gusa yatekerejeho kuko harimo kandi, Abahagarariye imitwe ya Politiki, ishyirahamwe ry’imitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga, indorerezi zitora z’Abanyarwanda, Umunyarwanda uje mu Rwanda avuye mu kindi gihugu mu gihe cy’amatora ariko yariyandikishije ku rutonde rw’itora rwo muri Ambasade y’u Rwanda.

Undi wemerewe gutorera aho ari ni Umunyarwanda wiyandikishije mu gihugu umunsi w’itora ukagera ari hanze y’igihugu nawe yemerewe gutorera aho azaba ari ako kanya.

Amatora azatangira tariki ya 14 Nyakanga ku banyarwanda bari mu mahanga naho abari mu gihugu bazatora tariki ya 15 Nyakanga 2024 na 16 Nyakanga 2024 ku byiciro byihariye (Igihe).

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje abemerewe gutorera aho batanditse kuri lisiti y’itora.

Related posts

Moise Katumbi yavuze uko ubutegetsi bwa Tshisekedi burira ku ntambara ya FARDC na M23.

KALISA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye guhagarika inkunga ku gisirikare cya Misiri.

N. FLAVIEN

DRC yagaragaje ikiyihagarika umutima ku bantu bayinjiramo bavuye muri Afurika y’Epfo

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777