Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike

Perezida Kagame yahishuye ko abanyarwanda ari intare ziyobowe n’Intare.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatangaje ko mu rugamba rwo kugeza u Rwanda ku iterambere, Abanyarwanda babaye intare, kandi bayoborwa n’Intare, avuga ko na n’ubu abanyarwanda bakiri ba bandi ndetse ko nawe akiri wa wundi.

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuri Site ya Rugarama mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, ubwo Paul Kagame yagaragaje aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 ruhakesha ubufatanye kuko ari bwo mbaraga z’abanyarwanda.

Yagize ati: “Ubufatanye ni bwo budutera imbaraga z’ibikorwa kugeza aho tugeze uyu munsi. Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare. Baragereranyaga, baravuga ngo ‘aho kumpa ingabo z’intama, ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama’”.

Paul Kagame yakomeje agira ati: “Ariko twe twarabirenze, FPR n’abanyarwanda twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Icyo byashakaga kuvuga, ingabo z’intare n’ubundi ni zo zijya ku rugamba. Kurwana nk’intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’intama. Kandi iyo uri intare, ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe”.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abaturage ba Nyarugenge n’abandi bakurikiye Ijambo rye, abamenyesha ko imyaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze muri byinshi, kandi ko uru rugamba rwari rukomeye bitewe n’inzitizi zirimo gutereranwa no guteranirwaho.

Ati: “Ndahera kuri ibyo mbashimira mwese aba Nyarugenge n’abandi batwumva. Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n’uko rwatereranwe, ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru”.

Yongeyeho ati: “Nk’uko rero mutahindutse, muri za ngabo z’intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Na bya bindi muzi. Iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare, ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza. Ndetse intare zibavuyemo, zibakomotsemo. Uru rugero rw’intare nabahaga byari bifite impamvu nyinshi”.

Yasobanuye ko mu ntare, intare y’ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka Igihugu.

Ubwo umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yageraga kuri Site ya Rugarama.
Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yavuze ko intare z’ingore ari zo zijya guhiga.

Related posts

Ifoto y’umunsi: Titima Emmanuel umwarimu wo mu Karere ka Rubavu wahungiye i Musanze.

N. FLAVIEN

Irregular verbs list: Zimwe mu nshinga zidakurikiza amategeko zikoreshwa mu Cyongereza.

N. FLAVIEN

Ingabo za MONUSCO zarasanye n’abashinzwe umutekano ku mupaka wa Kasindi hagwa benshi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777