Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ibisasu biremereye hagati ya FARDC na M23 mu bice bya Mugunga, Sake na Mushaki.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, ibisasu biremereye byarashwe n’ingabo za Leta ya DR Congo FARDC n’abazifasha, aho bageragezaga kureba niba batsimbura abarwanyi ba M23 bashinzi imizi mu bice byinshi bikikije Umujyi wa Goma ariko bikaba byabaye iby’ubusa kuko ahubwo byahitanye abasivile bituma M23 nayo ifata umwanzuro wo kubasubiza.

Amakuru dukesha abari muri ibi bice yemeza ko uku kurasana kwatangiye mu masaha y’igitondo ubwo Wazalendo na FARDC bageragezaga gutera ibirindiro bya M23 bikikije Sake mu rwego rwo kubasubiza inyuma, ibi bitero ngo bikaba byari biherekejwe n’imbunda nini zirasa kure, imwe yari ahitwa Burengo ku nkambi, indi ikaba yari ahitwa ku kimashini muri karitsiye ya Mugunga haruguru y’inkambi y’impunzi.

Mu itangazo yashyizwe ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yagize ati: “Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, abaturage ba Mushaki n’inkengero babyukiye ku mvura y’amabombe y’ihuriro ry’ingabo ba Kinshasa rigizwe na FARDC, FDLR, abacanshuro b’abazungu, abacanshuro b’abarundi ndetse n’ingabo za SADC, imibare y’agateganyo ikaba imaze kugaragaza ko abasivile batatu bamaze gupfa”.

Amakuru yizewe yageze kuri AMIZERO TV, yemeza ko abasirikare ba Leta ya DR Congo bateye banyuze ku butaka bahuye n’uruva gusenya bakwira imishwaro, maze ngo batangira kumisha ibisasu bifashishije izi mbunda rutura zirasa kure, aho barasaga mu bice bya Mushaki n’inkengero zaho nk’uko byemejwe na Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho n’isakazamakiru muri AFC/M23 wanemeje ko ibi bisasu byari bimaze guhitana abaturage batatu b’inzirakarengane bikaba ngo byangije n’ibikorwa bitagira ingano.

Yakomeje agira ati: “Bitewe n’ubukana bw’ibi bitero byateye ibibazo bikomeye bitigeze bibaho, turizeza abaturage bacu ko dukora ibishoboka byose kandi kinyamwuga tugacecekesha izi mbunda za Kinshasa zikomeje kwica inzirakarengane”.

Andi makuru ava mu bice bigenzurwa na Leta, yemeje ko abarwanyi ba M23 nabo bahise barasa ibisasu biremereye mu bice byari biteretsemo imbunda za FARDC, aho iyari i Mugunga hafi y’inkambi ngo bahise bayimura bayigiza haruguru nko mu ntera ya kirometero birinda ko M23 ishobora kuyitwika kuko yari yamaze kumenya aho iherereye neza.

Bamwe mu baturage bari i Goma no mu nkengero zaho, bakaba bakomeje gutakambira Imana ko yakongerera imbara abarwanyi ba M23 bagafata Goma maze ngo bakabakiza Leta bita mbi ya Félix Tshisekedi idashobora kubarindira umutekano.

Related posts

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakingiwe Covid-19 asaba Abatanzania bose nabo kwikingiza.

N. FLAVIEN

CPCR yasabye Ubufaransa kutemera ko Col Théoneste Bagosora ashyingurwa muri icyo Gihugu.

Mama yapfiriye mu maboko yanjye! Uko ababyeyi ba Joseph Sackey bitabye Imana

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777