Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye icyiciro cya mbere cy’indege nshya z’intambara zo mu bwoko bwa Mwari igiye kwifashisha mu ntambara ihanganyemo n’inyashyamba za M23 mu burasirazuba bw’Igihugu.
Amakuru yemeza ko indege y’intambara ya Mwari ishobora gutwara ibisasu bya misile, igatwara na bombe ishobora kurasa iri ku butumburuke bwo hejuru. Kuri ibi hiyongeraho imbunda irasa amasasu mato “20 mm” na caméras kabuhariwe zikora ubugenzuzi n’ubutasi kandi zishobora gukora amanywa n’ijoro.
Izi ndege za Mwari zikorwa n’Igihugu cya Afurika y’Epfo kuri ubu kinafite abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baje gufasha FARDC kurwanya M23. Ni indege zikoreshwa n’ibindi bihugu nka Zimbabwe ndetse Mozambique nayo ikaba yarazifuje.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwigwizaho indege z’intambara kuko uretse izi Mwari, isanganywe MIG (izi ziyeretse kuwa Gatatu mu Mujyi wa Goma), ikagira Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara za MI-23 na MI-24, indege kabuhariwe zitagira abapilote (drones) zaCH-4 ndetse kuri ubu iki gihugu kikaba cyaraguze n’indege nini kandi zigezweho zitwara abasirikare n’ibikoresho (cargo), indege z’imyitozo n’izindi bakoresha mu mirimo itandukanye ya gisirikare.
