Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu Ubuzima Umutekano

Rubavu: Inzego z’umutekano zarashe igisambo cyari kimaze kwambura abaturage.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Gafuku, Akagali ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, harasiwe uwo abaturage bemeza ko yabamburaga ahita apfa.

Abatuye muri aka gace bavuze ko ahagana mu ma saa munani z’ijoro (02:00AM) kuri uyu wa Mbere, igisambo cyari kimaze kwambura abaturage no kubakomeretsa, maze ngo ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage kiraraswa kigwa aho.

Abaturage bemeza ko nta gushidikanya uwarashwe yari igisambo, kuko ngo uretse abo yambuye n’abo yari yamaze gukomeretsa, yanasanganywe intwaro gakondo zirimo umupanga utyaye cyane n’ikibando yifashishaga akubita abo yabaga agiye kwambura.

Aba baturage batuye mu nkengero z’Umujyi wa Gisenyi by’umwihariko mu Murenge wa Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ubujura bukabije bw’ibi bisambo kuko ngo batakibasha kugenda nyuma ya saa moya z’umugoroba (19h00).

Bavuga ko byatangiye hari amatsinda y’abitwaga ‘abuzukuru’, ku buryo ngo byari bigoye cyane kuba wafata urugendo mu masaha y’ijoro ibintu ngo byanageze aho ibi bisambo bijya bitega abantu ku manywa y’ihangu kandi babibwira inzego z’ubuyobozi zikabifata nk’ibyoroshye.

Gusa ngo kuri ubu amazi si yayandi kuko inzego z’umutekano zabijemo ku buryo hari ibisambo byinshi byafashwe ndetse ibishatse kurwanya abashinzwe umutekano bikaba biraswa, ibintu aba baturage bemeza ko bizatuma bahumeka kuko n’ikidapfuye kigira ubwoba bwo kongera kwambura abantu.

Bwana Harelimana Emmanuel Blaise ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu. Yemeje aya makuru agira ati: “Abaturage badutabaje ko hari agakundi karimo kubambura kakanabakomeretsa, inzego zishinzwe umutekano zihageze barazirwanya bifashishije imipanga biviramo umwe kuraswa ahita agwa aho”.

Bwana Blaise yakomeje avuga ko abamenyekanye ko baraye bambuwe bakanakomeretswa ari babiri, iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’iki gisambo bivugwa ko gisanzwe kiragira inka z’umwe mu baturage bo muri uyu Murenge wacu wa Rubavu.

Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gufatanya kwicungira umutekano, bagatangira amakuru ku gihe kuko iyo bafashwe hakurikizwa amategeko, gusa ngo iyo hajemo kurwanya inzego z’umutekano hari ubwo bizamo kubura ubuzima, ibyo asanga ari igihombo gikomeye ku Gihugu kiba gitakaje umuturage wacyo.

Bamwe mu baturage bagaragaje impungenge kuri ubu bujura bavuga ko bukabije mu Murenge wabo.
Harelimana Emmanuel Blaise uyobora Umurenge wa Rubavu.

Related posts

“Mushore imari mu ntara y’Amajyaruguru kuko hari ibyiza byinshi mutasanga ahandi”: Guverineri Maurice.

N. FLAVIEN

Impinduka zikomeye mu ikipe y’ingabo z’Igihugu ya Basketball.

N. FLAVIEN

M23 yarashe Gen Chico Tshitambwe wari wigambye kuyirandurana n’abayitera inkunga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777