Kunywa amazi mu gitondo ukibyuka ni ingenzi cyane ku mubiri wawe kuko biwufasha kongera gukora neza. Tekereza nawe kuba umaze amasaha arindwi cyangwa umunani ntacyo kunywa urashyira mu kanwa, niba warabyitegereje neza, ukunda kubyuka wumva mu nkanka hokera cyangwa humagaye cyane !
Kubera kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri utangira kugenda ugira umwuma kubera ntacyo kunywa uba uri gufata. Niba ujya ubyuka wumva wumagaye, iyi niyo mpamvu ibitera.
Kunywa amazi menshi rero bifitiye akamaro kanini umubiri wacu, kuko afasha ingingo z’ingenzi mu mubiri gukomeza gukora neza ari nayo mpamvu nyamukuru ugomba kwirinda umwuma mu buryo bwose bushoboka.
Aya mazi ufata mu gitondo ukibyuka afasha ingingo zose kongera gukora neza, nyuma yo kumara igihe zitagerwaho n’amazi ahagije.
Kunywa amazi mu gitondo ukibyuka ni ingenzi cyane, kuko bifitiye akamaro ingingo z’ingenzi zigize umubiri wacu.
Dore bimwe mu byiza byo kunywa amazi mu gitondo ukibyuka:
1. Byongera kukurinda umwuma
Nyuma yo kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri niko ugenda ugira umwuma. Kunywa amazi ukibyuka, bifasha kongera igipimo cy’umwuka mwiza wa oxygen, ndetse bigafasha no mu ikorwa ry’insoro z’amaraso.
2. Bifasha gusohora imyanda mu mubiri.
Kunywa amazi ukibyuka mbere yuko ugira ikindi cyo kurya ufata bifasha gusukura amara, bityo bigafasha intungamubiri kuba zakwinjira mu mubiri ku buryo bworoshye. Uretse gufasha amara kandi, iyo urugero rw’amazi ruri hejuru bigirira akamaro kanini impyiko, kuko bifasha mu mikorere yazo.
3. Byongera imikoreshereze y’imbaraga mu mubiri.
Aha niho ujya wumva benshi bavuga ngo amazi afasha kunanuka. N’ubwo ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko amazi afasha mu gutakaza calorie nke; zitagira icyo zikora mu kugabanya ibiro. Kunywa amazi ukibyuka bifasha umubiri gukoresha imbaraga (calories) ku rugero ruri hejuru.
Mu gihe umubiri ufite inyota, ushobora kwibeshya ukaba wayitiranya n’inzara, bikaba byagutera kurya cyane. Ari byo biviramo benshi kongera ibiro cyane.
Kunywa byibuze ikirahuri cy’amazi (ushobora kugeza no kuri litiro imwe n’igice (1.5 L)) mbere y’ibindi byose ukibyuka bishobora kongera imikoreshereze y’imbaraga mu mubiri, bikaba byagufasha guhorana ibiro bikwiye.
4. Bizakurinda inzara igihe kinini.
Kunywa amazi ukibyuka bituma wumva uhaze mu gifu. Mu gihe unywa amazi yaba mbere yo kurya cyangwa mu gitondo ukibyuka bigufasha kurya bicye, bikakurinda kurya byinshi umubiri udakeneye.
Gusa ntugomba kunywa amazi gusa, ngo usimbuke ifunguro rya mu gitondo, kuko nabwo bishobora gutuma uza kurya byinshi nyuma.
5. Bifasha ubwonko kongera gukora cyane.
Mu gihe umubiri ufite umwuma, ubwonko bukora buhoro. Ibi bishobora gutera kumva unaniwe, wacitse intege, ndetse no kumva uribwa umutwe, bishobora ndetse no kugutwara akanyamuneza kawe, ukumva ufite umunabi.
Ingirangingo z’ubwonko zigizwe na 75% by’amazi, mu gihe ufite umwuma nicyo gice cya mbere kigaragaza imikorere mibi.
Ushobora kunywa amazi angana iki ukibyuka?
Kugira ngo ubone umusaruro uhagije, ni byiza kunywa amazi byibuze agera kuri litiro 1 (ni nk’ibirahuri 4) ukibyuka. Ushobora kunywa ayo ushaka yaba akazuyazi cyangwa akonje, gusa ameza ni ari ku bushyuhe busanzwe (atagiye muri frigo ntabe yagiye no ku muriro). Niba wumva amazi akubihira ushobora kongeramo indimu, nabyo byakugirira akamaro.
Umubiri wawe ukenera amazi ngo ubeho, uturemangingo (cells), ingirangingo (tissues) ndetse n’ingingo (organs) zose z’umubiri zikeneye amazi ngo zibashe gukora neza, niyo mpamvu ukwiye gufata iya mbere mu gufasha umubiri wawe, ukanywa amazi ahagije buri munsi mu gitondo ukibyuka.