M23 ikomeje kugaragaza umuvuduko udasanzwe mu rugamba bahanganyemo na FARDC ifatanyije na FDLR yamaze kwinjira muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’ingabo za Leta, FARDC mu duce twa Kilolirwe na Sake.
Muri iyi mirwano abarwanyi ba M23 babashije kwigarurira uduce twa Kilolirwe na Sake, aho bahanganye n’inyeshyamba za FDLR zigerageza kuharinda cyane ko abasirikare ba Leta ya Congo, FARDC basahanzwe bari bamaze gukizwa n’amaguru bahunze umuriro w’Intare za Sarambwe.
Utu duce twiyongera ku gace ka Tongo ko muri Gurupoma ya Bwiza M23 yigaruriye kuwa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, ikambuye FDLR yari ihamaze imyaka irenga 10 ihagenzura.
Andi makuru kandi ava i Goma yemezako ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, abasirikare ba FARDC bari batangiye guhunga bava muri uyu mujyi bikanga ko M23 ishobora kuwinjiramo nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Ukurikije uko byifashe ku mirongo y’urugamba, isaha ku isaha M23 ishobora gufata Umujyi wa Goma kandi bikaba byaba nta sasu na rimwe yiriwe irasa, kubera ko abasirikare bashinzwe kurinda uyu Mujyi bakomeje kuwusiga bagakiza amagara yabo nyuma yo kubona ko amazi atakiri ya yandi.