Mu mahugurwa yahuje abakozi b’urubuga ‘IREMBO’ yaberere mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, hahugurwa abakozi bashinzwe irangamimerere mu Mirenge 28, ni ukuvuga 14 yo muri Nyagatare na 14 yo muri Gatsibo, babwiwe ko Serivise nziza ari umusaruro w’umunezero ku wayihawe.
Bamwe mu bahuguwe baganiriye n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW bagaragaje ko amahugurwa nk’aya akenewe kenshi kugirango gushyashyanira umuturage bikomeze bihabwe imbaraga kandi bigabanye ingendo n’umwanya umuturage amara ategereje serivise .
Ni mu gihe kandi abashinzwe guhugura bavuze ko hari izindi serivise nyinshi zigiye kongerwa mu Irembo kandi ko umuturage yasaba iyi serivise yibereye iwe mu rugo nk’uko byagarutsweho n’umukozi ushinzwe amahugurwa muri IREMBO.
Ubusanzwe mbere y’uko IREMBO ritangira kwifashishwa mu gusaba no gutanga serivise (ibyemezo by’irangamimerere, kwiyandikisha ngo uzakore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, kwishyura Mutuel de Santé n’ibindi) abaturage bakoraga ingendo bagana ubuyobozi kandi bakagorwa no kumenya niba ibyo akeneye abyemerewe.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ikoranabuhanga gifite muri serivisi zacyo imikorere y’urubuga IREMBO buherutse gutangaza ko hari gahunda bafite yo kuvugurura uru rubuga rukagendana n’uko ikoranabuhanga ryo muri iki gihe rihagaze.
“Nk’urubuga IREMBO abantu bakoresha…uko rwubakwaga mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize, ikoranabuhanga ryari ho muri icyo gihe n’uko ikoranabuhanga rimeze muri iki gihe ntabwo bijyanye n’igihe tugezemo. Dufite umushinga wo kuvurura no kongera serivisi ‘nyinshi cyane’ ku rubuga IREMBO”.
Muri iki gihe, kuri uru rubuga hariho serivisi 160, ariko ngo rugiye kwagurwa ku buryo rujyaho serivisi ziri hagati ya 800 na 1000, abahanga mu ikoranabuhanga bakaba bari kureba uko bazishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo bita digitalization mu Cyongereza.


Yanditswe na Mucunguyinka Joselyne @AMIZERO.RW / GATSIBO DISTRICT.