Umutwe wa M23 ukomeje urugamba ku muvuduko udasanzwe, magingo aya ukaba wigaruriye agace ka Rugali, Col.Ruhinda n’abarwanyi be bibumbiye mu mutwe wa FDLR/CRAP (Forces Speciales ) bakaba bayabangiye ingata nyuma yo kuzibiranywa n’umuriro w’Intare za Sarambwe.
Imirwano irarimbanyije aho umutwe wa M23/ARC umaze gufata uduce 23 kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022. Mu masaha ya saa sita(12h00), inyeshyamba za M23 zinjiye muri Gurupoma ya Rugali ndetse no mu bice bihakikije zakirwa n’amasasu menshi y’abarwanyi ba FDLR babarizwa mu mutwe udasanzwe wa FDLR/CRAP.
Amakuru atugeraho avugako imirwano yamaze iminota 40 abarwanyi ba FDLR bayobowe na Col Ruhinda batsinzwe, bakizwa n’amaguru berekeza mu kirunga cya Nyamuragira, ikirunga binavugwa ko kiri kugaragaza ibimenyetso byo kuba cyaruka.
Agace ka Rugali kari kamaze imyaka 16 kagenzurwa n’umutwe wa FDLR kakaba kabyazwamo umusaruro w’ibikorwa by’ubuhinzi ndetse no gutwika amakara bikorwa n’abarwanyi ba FDLR nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Imirwano ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa DR Congo, aho M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi, ikaba yamaze gufunga umuhanda Rutshuru-Goma ndetse kuri ubu Ikigo cya gisirikare gikomeye cya Rukangabo nacyo ngo kikaba cyazengurutswe n’abakomando ba Sultan Makenga.