Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Ubukungu

BNR iritegura gutangiza igerageza ry’ifaranga koranabuhanga mu baturage

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu mwaka wa 2026, hatagize igihinduka, izatangira igerageza ry’ifaranga koranabuhanga (CBDC – Central Bank Digital Currency) rigakoreshwa mu baturage no mu bacuruzi bake, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cyakorewe ku bakozi bayo cyageze ku ntego.

CBDC ni ifaranga rizaba rifite imiterere nk’iy’amafaranga asanzwe nk’inoti n’ibiceri, ariko ryo rikazaba rikoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ikirenzeho, rizashobora no gukora hatari internet, rikaba ryitezweho koroshya ubucuruzi no kwihutisha serivisi z’imari.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya BNR ku mwaka wa 2024/2025, ku wa 1 Ukuboza 2025, yavuze ko hakiri kuganirwa n’abafatanyabikorwa kugira ngo igerageza rishya ritangire mu buryo bwagutse.

Guverineri Hakuziyaremye yanagaragaje ko iri faranga rifite ubushobozi bwo kwihutisha ubwishyu, gutanga umutekano mu ikoreshwa ryaryo no koroshya imikoranire n’ibigo by’imari. Iri faranga rizaba rihujwe n’imikorere isanzwe y’amabanki na serivisi za Mobile Money.

BNR yatangiye gukora inyigo kuri CBDC mu 2023, igamije kureba uko ryakwifashishwa mu Rwanda no kumenya icyo rizamarira Abanyarwanda.

BNR kandi iri gusuzuma niba iri faranga rizashobora no guhuzwa n’andi mafaranga akoreshwa mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, bifite umubano mu bucuruzi n’igihugu.

Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu birenga 130 biri kugerageza cyangwa gutegura ikoreshwa rya CBDC, birimo u Bushinwa, Nigeria, Ghana ndetse n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byamaze gutangaza ko bizarangiza igerageza ryabyo mu 2026.

BNR yatangaje ko mu 2026, ifaranga koranabuhanga rya CBDC rizageragezwa mu baturage

Related posts

DR Congo n’u Rwanda bemeje inyandiko y’ingenzi iganisha ku mahoro arambye.

N. FLAVIEN

Mata-Nyakanga 1994: Amwe mu matariki yaranze amezi y’icuraburindi ku batutsi bahigwaga bukware.

N. FLAVIEN

Karongi: Uwagiye kwa muganga ataka impiswi yatawe muri yombi amaze gukuramo inda

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777