Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko William Ruto ari we Perezida.

Martha Koome, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya yemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro, ko uwatowe nka Perezida wa Repubulika ari William Ruto.

Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda zirimo Raila Odinga nta shingiro zifite. Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi Perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter ko yubashye ibyavuzwe n’uru rukiko ariko atemera ibyo rwabonye.

Raila Odinga yasohoye itangazo rivuga ko mu gihe cya vuba kiri imbere azatangaza igikurikiraho agiye gukora. Gusoma uyu mwanzuro w’urukiko byamaze isaha imwe n’igice.

Martha Koome yagiye asoma ingingo ku yindi, ingingo zigera ku munani  zatanzwe n’abareze, akavuga iby’impande zarezwe, n’uko urukiko rubibona.  Umutekano wakajijwe cyane mu Mujyi wa Nairobi ahegereye uru rukiko rw’ikirenga.

Martha Koome yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abareze bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe.

Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko ‘ststem’ yo gukusanya ibyavuye mu matora yaba yarinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo nk’uko tubikesha BBC.

Koome yavuze kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora kuko bamwe mu bakomiseri bayo “bivanye ku munota wanyuma” wo gutangaza amajwi mu bagize iyi komisiyo.

Yagize ati: “Abo bakomiseri bane nta nyandiko n’imwe bahaye uru rukiko yerekana ko ibyavuye mu matora bishidikanywaho kandi ntibasobanura impamvu bagiye kubara ibyavuye mu matora mu gikorwa bavuze ko ‘cyijimye’.”

Yavuze ko nubwo aba bakomiseri ari ingenzi mu mitegekere ya komisiyo ariko kuba barivanyemo mu bayigize bidahagije ngo ibyavuye mu matora biseswe.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nta handi ujuririrwa muri icyo gihugu. Uyu mwanzuro usobanuye ko mu gihe nta gihindutse William Ruto agomba kurahira nka perezida mushya wa Kenya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Ubunyamabanga bwo kwamamaza Raila Odinga bwasohoye itangazo rivuga ko “twubashye igitekerezo cy’urukiko nubwo twamaganye tweruye umwanzuro warwo uyu munsi”.

Mu itangazo Raila Odinga, rivuga ko guhirimbana bitarangiriye hano, ko mugihe cya vuba kiri imbere azatangaza igikurikiraho agiye gukora “mu gukomeza urugamba rwo guharanira umucyo na demokarasi”.

Perezida mushya wa Kenya, William Ruto mu byishimo byinshi.
Abanyamategeko ba Railla Odinga bavuze ko batemera umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga.
Itsinda ry’abanyamategeko ba William Ruto.
Abapolisi bari ku mafarashi hafi y’urukiko rw’ikirenga.
Martha Koome, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Related posts

Miss Fiona n’umunyamakuru Nkusi Arthur basezeraniye ku kiyaga cya Kivu (Amafoto)

N. FLAVIEN

Qatar 2022: Inzozi za Maroc zaburijwemo n’u Bufaransa bwiganjemo abakomoka muri Afurika.

N. FLAVIEN

Gakenke: Abapolisi babiri bakekwaho gusambanya abana b’abakobwa batawe muri yombi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777