Mu muhango wayobowe n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, uyu mutwe werekanye intwaro zikomeye n’imodoka wambuye igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC, wemeza ko ibikoresho bakoresha basanzwe babigura na bamwe mu basirikare babarizwa mu gisirikare cya Leta ya Congo, FARDC ndetse izindi ntwaro bakazibambura igihe bari mu mirwano baba bahanganyemo.
Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 yerekana intwaro zambuwe ingabo za Leta, FARDC yagize ati: ”Ubu se ko zishushanyijeho ibirango by’igisirikare cya Congo bazavuga ko zivuye mu kihe Gihugu kandi ko bakunda kuvuga ko dufashwa n’amahanga?”
Uyu mutwe wa M23 kandi werekanye imbunda zikomeye wambuye igisirikare cya Congo, FARDC mu mirwano yabaye kuwa 30 Kamena 2022 mu gace ka Ntamugenga, aho FARDC yatangaje ko yafashe ibikoresho birimo imbunda eshanu za AK47, radio ya Motorola ndetse n’ingofero z’ubwirinzi bemeje ko byakorewe mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwagaragaje ko inyinshi mu ntwaro bafite ari izo bari baratabye mu gihe bahungaga, izindi ngo ni izo bambura ingabo za congo, FARDC. Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, we yatangaje ko ingabo za Leta, FARDC zagabye igitero gikomeye cyo kongera kwisubiza agace ka Ntamugenga kandi bakabigeraho, M23 igahunga igatakaza abarwanyi 27 n’ibikoresho bitandukanye.
Nyuma y’uko uyu muvugizi wa FARDC atangaje ibi, yahise anyomozwa n’umuvugizi w’izi nyeshyamba za M23 ndetse ananyomoza inkuru zavugaga ko iterwa inkunga na Leta y’uRwanda. Yagize ati: “Biriya ni ibihuha bashaka kubeshya abaturage n’abayobozi babo, ntabwo bari Ntamugenga bakwiye imishwaro. Nta bushobozi bafite bwo kutwimura no kuri santimetero imwe y’ubutaka twafashe. Gusa Birababaje kubona nka Colonel muzima avugamo ingabo z’u Rwanda, bigaragaza ko atazi ibyo avuga. Bataye imbunda zitandukanye harimo izikomeye zavuye mu Bushinwa zose zishushanyije ho ibirango bya FARDC kandi zanditseho FARDC ubwo bazakomeza kuvuga ngo ziva hanze kandi ari bo baziduha”.
M23 aha yagaragaje ko umuterankunga wabo wa mbere ari FARDC ku mugaragaro. Leta ya Congo yakomeje gushinja Leta y’u Rwanda gushyigikira M23, ibintu Leta y’u Rwanda itahwemye guhakana yivuye inyuma, ikavuga ko ibibazo bya Congo bireba abanyekongo ubwabo aho kuba iby’abanyamahanga.

