Leta y’u Rwanda igeze kure umushinga wo kubaka ishuri ry’icyitegererezo mu by’indege aho kuri ubu yatangiye gushaka inzobere zizifashishwa mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga binyuze mu gutanga amasomo yo gutwara indege no kuzikanika.
Kuri uyu wa Mbere Tariki 22 Ukuboza 2022 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rukeneye izi nzobere zizafasha muri uyu mushinga uzwi nka ‘Rwanda Centre of Excellence in Aviation Skills (CEAS)’.
Itangazo ryashyizwe hanze na RDB rivuga ko ihamagararira abujuje ibisabwa ngo bakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa CEAC no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame yo kurengera ibidukikije, imibereho, ubuzima n’umutekano, mu gihe uzaba ushyirwa mu bikorwa mu byiciro bitandukanye.
Biteganyijwe ko izi nzobere zigomba gutanga ubusabe bwazo bitarenze tariki 29 Ukuboza 2025.
Iri shuri rizaba riri ku rwego rwa Afurika, rizaba ryigisha ibijyanye no gutwara indege, kuzikanika ndetse n’ubundi bumenyi bukenerwa mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.
Rizubakwa binyuze muri Sosiyete ya Akagera Aviation isanzwe itanga serivisi zo gutwara abantu mu ndege imbere mu gihugu ndetse ikanagira n’ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege ku bantu 20 ku mwaka.
Niryuzura rizajya ritanga impamyabushobozi zirimo izo gutwara indege nka ‘Commercial Pilot License’ na Airline Transport Pilot License n’izemerera abantu gutwara indege zabo bwite.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, aherutse gutangaza ko iryo shuri rizaza rifite ubushobozi bwikubye hafi gatatu ubw’irisanzwe rya Akagera Aviation School kuko ryo rizajya ryigisha abapilote bari hagati ya 70 na 80 ku mwaka.
Yavuze ko iri shuri rizatangira gukora mu 2028 ubwo n’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera na cyo kizaba cyatangiye gukoreshwa. Imirimo yo kuryubaka izatangira mu 2026.


