Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023 i Riad muri Arabiya Saudite ahateraniye komite ishinzwe kwemeza ubusabe bw’imitingo ikwiye gushyirwa mu murage w’Isi, yemeje ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana uri muri iki Gihugu yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko iyi Pariki ari yo ya mbere yinjijwe mu murage w’Isi wa UNESCO mu Rwanda, avuga ko ibi biha Igihugu ishema, bikaba kandi bituma icyo gikorwa cyanditswe kimenyekana ku rwego mpuzamahanga, ibifasha mu kongera ba mukerarugendo n’uburyo bwo kuririnda.
Bimwe mu bishingirwaho kugira ngo iyi Pariki cyangwa se undi mutungo ibe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, harimo ko Igihugu gitegura dosiye igaragaza ko icyo kintu gisabirwa kwandikwa ku murage w’Isi gifite agaciro kari ku rwego mpuzamahanga kadasanzwe.
Yagize ati: “Kugira ngo werekane ko Pariki ya Nyungwe ifite agaciro ko ku rwego mpuzamahanga bisaba kugaragaza ibimenyetso byinshi. Iyo rero Igihugu kimaze gutegura iyo dosiye yerekana agaciro mpuzamahanga ko ku rwego rw’Isi, haza impuguke bakaza aho site iri mu Rwanda bakahasura bakareba niba ibigenwa n’amasezerano mpuzamahanga igisabirwa kwinjizwa muri uwo murage kibyujuje.”
Ku birebana n’ishyamba rya Nyungwe, Minisitiri Dr Bizimana avuga ko bagaragaje ko ibisabwa ribyujuje ariko banagaragaza zimwe mu mpungenge zirimo ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo umuhanda unyurwamo n’imodoka nyinshi zirimo n’amakamyo, bityo izo modoka zikaba zakora impanuka zikica inyamanswa kandi ziba zigomba kurindwa.
Aha Minisitiri Bizimana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yaberetse ingamba yafashe mu kuvanaho izi mpungenge, zirimo gushyiramo ibyuma bigabanya umuvuduko w’imodoka, gushyiramo ubugenzuzi n’amatara kuko ubu ishyamba rya Nyungwe ryose rifite amatara, ariko hanagaragazwa ko hari indi mihanda irimo gukorwa harimo n’uwarangiye wa Muhanga-Karongi-Rusizi, ukaba ugabanya imodoka zanyuraga muri iri shyamba.
Mu Ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya ‘Orchidées’ indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo, iri ku buso bwa hegitari 101.900. Muri Mutarama 2019 kandi u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi.

1 comment
BYIZA CYANE RWANDA DUKUNDA RWATATSWE NA RUREMA