Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Intwari ya Afurika n’Isi yose Dr. John Pombe Joseph Magufuli yashyinguwe mu gace akomokamo. [AMAFOTO]

Umuhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Joseph Magufuli wabereye ku ivuko ahitwa Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania mu mujyi uri hafi y’ikiyaga cya Victoria.

Abategetsi batandukanye mu gihugu barangajwe imbere na Perezida Samia Suluhu Hassan bitabiriye uyu muhango, hamwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi baturutse mu mpande zitandukanye za Tanzania ndetse n’ahandi.

Mbere yo gushyingura nyir’izina, hasomwe misa ebyiri; iya mbere yabereye ku kiliziya y’iwabo aho John Magufuli yajyaga mu misa buri gihe uko yabaga ari i Chato, iya kabiri ibera kuri Stade Magufuli iherereye aho hafi. Nyuma y’izi misa zombi nibwo habaye umuhango wo kumushyingura mu irimbi ry’umuryango, mu muhango w’icyubahiro gihabwa umukuru w’Igihugu.

Dr. John Pombe Joseph Magufuli, wari umugatulika ukomeye, azibukirwa ku bikorwa byo kurwanya ruswa, gucunga neza umutungo w’Igihugu n’imishinga minini y’ibikorwa remezo nk’uko umunyamakuru wa BBC i Dar es Salaam dukesha iyi nkuru yabivuze.

Ku rundi ruhande uyu mugabo wari ufite imyaka 61, azibukwa nk’utarihanganiye abatavugarumwe nawe, guhonyanga itangazamakuru ryigenga n’imiryango itegamiye kuri leta, no kudafata Covid-19 nk’icyorezo ubwo abandi hirya no hino ku Isi bagihaye uburemere, we akaba yarasabye abanya Tanzania kurushaho gukora cyane. Ibi kandi byo kudaha agaciro Coronavirus, hakaba hari ababiheraho bavuga ko ngo byaba byararakaje abazungu maze ngo bakamwica, ariko bakabivuga birengagijeko Leta ya Tanzania ubwayo yatangaje ko Magufuli yishwe n’indwara y’umutima yari amaranye imyaka isaga 10.

Muri uyu muhango, General Venance Mabeyo umugaba w’ingabo za Tanzania yavuze ko ingabo zizarinda kandi zikubaha Perezida mushya nk’umugaba mukuru w’ikirenga wazo.

Abwira Perezida Samia Suluhu Hassan, Gen Mabeyo yagize ati: “Tukwijeje icyubahiro cyo hejuru, ubupfura n’ubunyangamugayo nk’imico yakomeje kuranga ingabo zacu mu kurinda, gucunga umutekano no kubaka igihugu cyacu”.

Amwe mu mafoto yaranze umuhango wo gushyingura:

Jakaya Kikwete wasimbuwe na Magufuli nawe yitabiriye uyu muhango.
Umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania.
Perezida Samia Suluhu Hassan yitabiriye uyu muhango.
Yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro cyo hejuru.

Related posts

Musanze: Poly Turikumwe agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo Prosper Nkomezi na Dominic Ashimwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Museveni yagereranyije uruhare rwa Joseph Kabila na Tshisekedi ku mutekano wa Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Goma: Bigaragambije bamagana u Rwanda na Uganda ku gufasha M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment