Abakobwa 24 bari barashimutiwe mu ishuri ryitwa Government Girls Comprehensive Senior Secondary School (GGCSS) riherereye muri Leta ya Kebbi, muri Nigeria ku wa 17 Ugushyingo basubijwe imiryango yabo.
Byatangajwe na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, aho yashimye inzego z’umutekano ku bw’igisubizo cyihuse ku kibazo cy’iri shimutwa, nubwo uburyo abo bakobwa barekuwemo butaratangazwa mu buryo bweruye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umujyanama wihariye wa Perezida Tinubu, hemejwe ko abakobwa bose bashimutiwe mu ishuri riherereye muri Leta ya Kebbi babonetse, avuga ko iri shimutwa ryakurikiwe n’andi mu zindi leta ebyiri za Nigeria.
Nigeria, ni igihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika, imaze igihe ihanganye n’ibikorwa byo gushimuta abana ku bwinshi. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abana barenga 300 bo mu ishuri rya Kiliziya Gatolika barashimuswe ndetse ubu baracyashakishwa.
Ni mu gihe nibura abana 1500 ni bo bamaze gushimutwa mu mashuri yo muri Nigeria kuva mu 2014 ubwo abakobwa 276 bashimutirwaga mu gikorwa cyabereye ahitwa Chibok.

Kwamamaza

