Ubushinjacyaha bwasabiye Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa igifungo cy’umwaka ariko harimo amezi atandatu asubitse. Bwana Sarkozy kandi yanasabiwe gucibwa amande y’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’u Burayi (Euro) agera kuri 3750, uyashyize mu Manyarwanda akabakaba hafi miliyoni eshanu. Ni mu rubanza uyu mugabo aregwamo kurenga ku mategeko mu gukoresha ingengo y’imari ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora u Bufaransa muri 2012.
Kuri uyu wa Kane, umushinjacyaha Vanessa Perree yabwiye urukiko ati: “Ikigaragaza ko uyu mugabo ntacyo yicuza ni uko yitabye urukiko inshuro imwe gusa mu mahamagarwa yose. Ubundi uku kuntu yifata nkaho atari umunyagihugu nk’abandi, nkaho ari hejuru y’amategeko, ni nako yari anameze mu gihe cyo kwiyamamaza.”
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/06/Sarko.jpg)
Iyi ibaye inshuro ya kabiri uyu mugabo w’imyaka 66 ajyanywe mu bucamanza kuva yatakaza ubudahangarwa buba bufitwe n’uwayoboye igihugu amaze gutsindwa kuyobora u Bufaransa muri manda ya kabiri muri 2012.
Icyaha Sarkozy aregwa gishingiye ku kuba mu kwiyamamaza muri 2012 we n’ikipe bakoranaga barakoresheje amafranga y’umurengera agera kuri Miliyoi 22.5 z’Amfranga akoreshwa ku mugabane w’u Burayi mu bikorwa byo kwiyamamaza, amafaranga akubye hafi inshuro ebyiri ayo batagombaga kurenza. Ni amatora Bwana Sarkozy yari ahanganyemo na Francois Hollande, waje no kumutsinda.
Mu kwiregura kwe; Sarkozy asa n’uwishongora, yabwiye urukiko ko yari amaze imyaka ine ayoboye igihugu (dore ko yayoboye u Bufaransa kuva muri 2007 kugera 2012), bityo rero atari kubona igihe gihagije cyo kumenya utuntu duto two mu ibararumari n’icungamutungo mu kwiyamamaza.
Bwana Sarkozy kandi asanzwe afite urundi rubanza rutandukanye n’urunguru aho aregwamo kuba yarakiriye bitugukwaha y’amamiliyoni n’amamiliyoni y’amayero yahawe n’uwahoze ayobora igihugu cya Libya, Moamer Kadhafi, muri 2007 ngo amufashe kwiyamamaza.
AFP
4 comments
azaba agiye kuneka muri gereza buriya tu, kuko amezi atandatu si igifungo ndabihakanye cyane, akwiye gufungwa akumva uko bimera
Musemakweri rwose !!!!! Nonese ni gute atari igifungo ? n’ubwo waba umunsi umwe umenye ko ujya muri records zawe ko wafunzwe !! nk’umuntu wabaye president rero buriya ni igisebo gikomeye cyane
Birakaze ibyo mu bazungu !! Uziko ubutabera bwabo bwigenga koko 🤭 President nawe arakatirwa !!! Ubwo se mama azarya impungure za Mageragere y’i Paris cga azajya ahabwa special meal ?
Kariya kagabo ka Sarkozy ni akanyamabi gakwiye kwihana kagasaba Imana imbabazi, cyangwa se kakazagwa muri gereza. Yahemukiye abanya Libiya ndetse n’umuryango wa nyakwigendera Kadaffi