Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Ndizeye Innocent (Kigeme) na Musanze FC barakizwa na mbuga

Nyuma yo kwandikira Musanze FC ayimenyesha ko atakiri umukinnyi wayo kubera imishahara y’amezi atatu atahembwe, Ndizeye Innocent arashinjwa na Musanze FC guta akazi no kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’imyaka 2 bafitanye.

Ubwo bari bagarutse mu mirimo nyuma y’amezi atatu shampiyona y’umupira w’amaguru ihagaritswe, amaze gupimwa Covid-19 hamwe na bagenzi bitegura gutangira imyitozo y’ikipe itegura shampiyona , Kuwa 14 Mata 2021, Ndizeye Innocent yaje gufata utwe yisubirira i muhira, maze afata ikaramu ashishimura ibaruwa yandikira Musanze FC, ayimenyesha ko atakiri umukinnyi wayo ku bw’impamvu z’imishahara y’amezi atatu ashize atahembwe.

Kuwa 16 Werurwe 2021, Musanze FC yandikiye rutahizamu wayo Ndizeye Innocent ibaruwa isubiza, imubwira ko ubusabe bwe budafite ishingiro kandi ubwo yanditse iriya baruwa asaba iseswa ry’amasezerano bafitanye, hari ingingo nyinshi yirengagije nkana.

Muri iyi baruwa, Musanze FC yumvikana itemeranya n’uyu mukinnyi kuri byinshi bikubiye mu ibaruwa yo kuwa 24 Mata 2021 aho imwibutsa ko akiri umukinnyi wayo inashimangira ko nta mwenda imufitiye ku buryo byaba ishingiro ryo gutandukana.

Ndizeye Innocent (hagati) ku mukino wa Musanze FC na AS Muhanga.

Iyi baruwa iragira iti: “Ingingo ya 5 ivuga ku nshingano z’umukoresha (Musanze FC) harimo kuguha recruitement, imishahara ndetse n’agahimbazamusyi mbere y’uko shampiyona ihagarikwa, ibi warabibonye. Uretse n’ibyo, amafaranga y’ubufasha mu gihe cya COVID19 angana na 30% by’umushahara wa buri mukinnyi yumvikanweho  n’impande zombi bigendanye n’ubushobozi/amikoro ikipe ifite nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 8 y’amasezerano igika cya 2 nayo warayahawe.”

Muri iyi baruwa kandi Musanze FC yibukije Ndizeye Innocent bivugwa ko yaba yaramaze gucakira ifaranga rya Mukura Victory sport ko iseswa ry’amasezerano yakoze ridakurikije amategeko nk’uko bikubiye mu masezerano yagiranye n’ikipe umwaka ushize. Iti: “Ingingo ya 7 y’amasezerano ufitanye n’ikipe ivuga ko iyo umukinnyi yifuje kwerekeza mu yindi kipe abimenyesha mbere ho iminsi 30 kugirango abone  urupapuro rumwemerera kuyisohokamo (Release letter).”

Iyi baruwa ikomeza yibutsa uyu rutahizamu wayo ibigendanye n’igihe amasezerano bafitanye azamara ndetse itangaza ko ibona ari igikorwa cyo guta akazi n’agasuzuguro. “Ingingo ya 11 ivuga ko umukinnyi atandukana n’ikipe iyo igihe cy’amasezerano kirangiye nk’uko bigaragara mu ngingo ya 2 y’amasezerano. Dushingiye kuri ibi twavuze haruguru, amabaruwa wandikiye Musanze FC nta gaciro afite ndetse dusanga nta n’impamvu yo gusesa amasezerano, ahubwo ugasabwa kugaruka muri Camp ugafatanya na bagenzi bawe akazi wataye.” Ndizeye innocent ni umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC kuva tariki ya 06 Kamena 2020 yagezemo avuye muri Mukura Victory sport nayo yagezemo aturutse mu ikipe y’Amagaju.

Kigeme (mu muhondo) ahanganye na Iranzi wa Rayon sport.

Related posts

Muhanga: Abanyeshuri bane bakurikiranyweho ibyaha birimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside bafunzwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Nigeria: Abitwaje intwaro bateye gereza babohora zimwe mu mfungwa zari zihafungiwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Sobanukirwa n’icyo bita “Gutwitira inyuma y’umura”, ibimenyetso n’ikibitera.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment