Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yibukije DR Congo icyo igomba gukora ngo ibane neza n’u Rwanda

Massad Boulos, umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, yongeye kwibutsa ubuyobozi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko gusenya umutwe wa FDLR ari ingenzi, mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere by’umwihariko ku mubano mwiza n’u Rwanda.

Massad Boulos yabigarutseho ku wa ejo ku wa Kane tariki 26 Werurwe 2026 ubwo yari mu nama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye i New York, yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko mu burasirazuba bwa DR Congo hakomeje kugaragara ikibazo cy’abaturage babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo kubera umutekano muke, bakabuzwa uburenganzira bwabo ku ituze n’umutekano, ndetse n’amahirwe yo gutera imbere.

Yakomeje avuga ko ku buyobozi bwa Donald Trump u Rwanda na DR Congo byashyize umukono ku masezerano y’amahoro afatwa nk’intambwe ikomeye mu bushake bw’Ibihugu byombi bwo kureka guhangana ahubwo bikayoboka ibiganiro, ubufatanye n’ituze ry’igihe kirekire.

Boulos yijeje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite ubushake bwo gukomeza gufasha muri gahunda zigamije kugera kuri iki cyerekezo, kuzana impinduka muri DR Congo ndetse no mu karere k’Ibiyaga bigari muri rusange.

Yagize ati: “Ku bagize aka kanama mbere na mbere ndashaka kongera gushimangira ko gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo biri mu bintu by’ingenzi kuri Perezida Trump n’Umunyamabanga wa Leta Rubio. Ubuyobozi bwabo bushikamye ndetse n’ubushake bwabo byafashije Akarere kuva mu ntambara imaze ibinyacumi ndetse no kunanirwa kwa dipolomasi, bakagana ku cyerekezo gishya cy’icyizere n’amahirwe.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari ibimaze gukorwa, ikibazo cyo mu burasirazuba bwa DR Congo kidashobora gukemuka umunsi umwe.

Ati: “Twese turabizi ko gukemura intambara ikomeye kandi ifite amateka maremare nk’iyo mu burasirazuba bwa DR Congo bitazaba mu ijoro rimwe. Bizasaba kwihangana, ibiganiro bihoraho ndetse n’ubushake buhuriweho bw’impande zirebwa n’ikibazo ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Amasezerano yubakiye ku bushake bw’Ibihugu byombi n’abayobozi babyo, kugira ngo barenge ku guhangana, ahubwo bagane mu nzira y’ibiganiro, ubufatanye n’umutekano urambye.”

Uretse amasezerano ya Washington, Massad Boulos yibukije ko hari n’ibiganiro bya Doha byuzuzanya. Ibi biganiro yavuze ko biba hagati y’umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya DR Congo.

Kugira ngo amahoro arambye agerweho, bwana Massad Boulos yavuze ko u Rwanda rukwiriye gukuraho Ingamba z’ubwirinzi (ibifatwa nko gucyura ingabo zarwo zikava ku butaka bwa DR Congo), ndetse DR Congo na yo igasenya burundu umutwe wa FDLR.

Ati: “Mu gihe ibi bizaba biba, Guverinoma ya DR Congo na yo yiyemeje gusenya byihuse umutwe wa FDLR, nibura mu bice igenzura. Izi ntambwe ni ingenzi mu gukemura impungenge z’umutekano zabaye intandaro yo kutizerana n’umutekano muke mu karere kose k’Ibiyaga bigari.”

Iri jambo rya Boulos yaryujuje akoresheje ubundi butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yavuze ko “nongeye kugaragaza ko ari ingenzi ko Guveriona ya DR Congo ica intege umutwe wa FDLR mu bice igenzura.”

Massad Boulos yanakomoje ku gitero cy’i Goma

Mu rukerera rwa tariki ya 11 Werurwe 2026, drones ebyiri zagabye igitero mu gace ka Himbi mu mujyi wa Goma, zica Karine Buisset, Umufaransa wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’abandi basivili babiri.

Ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma ryatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC kandi ko cyari kigamije kwica abayobozi bakuru baryo barimo Corneille Nangaa na Gen Maj Sultani Makenga.

AFC/M23 yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko ingabo za Leta ya DR Congo zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro byayo no ku basivili, kimwe muri byo cyatwaye ubuzima bwa Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wayo mu rwego rwa gisirikare.

Agaruka kuri iki gitero, Boulos yihanganishije u Bufaransa bwabuze umuturage wabwo, asaba impande zihanganye kwirinda gukoresha drones mu bice bituwe cyane.

Yagize ati: “Ndihanganisha kandi umuryango n’inshuti z’Umufaransa wishwe ndetse n’abandi bagizweho ingaruka n’igitero cyo ku wa 11 Werurwe i Goma. Turasaba impande zose bireba mu kugenzura ko abarwanyi bose bafite intwaro barimo ibigo byigenga bitanga serivisi zo gucunga umutekano, guhagarika ibitero bya drones, ndetse no gukura abarwanyi mu bice by’imijyi bituwe cyane.”

Related posts

Ibigo by’amashuri byahagarikiwe abayobozi birahabwa abashya igihembwe kigitangira – REB

NDAYISHIMIYE Libos

Ni iki umugore yakora igihe umugabo we yamuciye inyuma? Dore inama zagufasha!

N. FLAVIEN

M23 yatangaje ukuri ku bwicanyi bw’abasivile bwakorewe i Kishishe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777