Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Kunganya kwa Police FC na Etincelle FC biburijemo amahirwe ya Musanze FC

Ku munsi wa nyuma w’imikino mu matsinda ya shampiyona Primus National league, kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, Musanze FC itsindiye AS Kigali Ku mumenya, i Rubavu  Etincelle FC inganya na Police FC, biburizamo amahirwe y’iyi kipe yacungiraga kuri muntsindire.

Mu itsinda C, i Nyamirambo, AS Kigali yari yakiriye Musanze FC maze umukino urangira ari ibitego 2 bya Musanze FC ku gitego 1 cya AS Kigali. Ni ibitego byinjijwe na rutahizamu Irokan Ikechukwu ku munota wa 23 na Niyitegeka Idrissa ku munota wa 70 ba Musanze FC mu gihe igitego cya AS Kigali cyinjijwe na Lawal ku munota wa 36.

Undi mukino wo muri iri tsinda wahuje Etincelle FC yari yakiriye Police FC kuri stade Umuganda maze amakipe yombi agwa miswi 1-1. Police FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Dominic Ndayishimiye ku munota wa 7 mu gihe igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Hassan Djibrine ku munota wa 58.

Mu itsinda D, Marine FC yatsinze Mukura VS ibitego 2-1. Ni ibitego byinjijwe na Munezero Dieudonne wa Mukura VS ku munota wa 53 mu gihe Marine FC yatsindiwe na  Hakizimana Felicien ku munota wa 73 ndetse na Mugenzi Bienvenue ku munota wa 83.

Undi mukino wabaye, ni umukino wahuje Sunrise na Espoir FC, amakipe yombi agwa miswi. Isah Akor wa Espoir FC niwe wafunguye mazamu ku munota wa 79 mu gihe iki gitego cyaje kwishyurwa na Ayubu Kizza ku munota wa 87.

Mu itsinda C, AS Kigali ifite amanota 12 na Police FC ifite amanota 10 nizo zizazamuka mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira igikombe, mugihe Musanze FC ifite amanota 9 na Etincelle FC yasaruye amanota 4 zizajya mu cyiciro cy’amakipe azahatanira kutamanuka.   

Mu itsinda D, Marine FC ifite amanota 13 na Espoir FC ifite amanota 10 nizo zizazamuka mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira igikombe, mu gihe Sunrise FC ifite amanota 8 na Mukura VS yasaruye inota 2 zizajya mu cyiciro cy’amakipe azahatanira kutamanuka.   

Related posts

Nyamasheke: Perezida Kagame yakiriwe n’ababyeyi mu buryo bwihariye.

NDAGIJIMANA Flavien

BAL: Amakipe azakina umukino wa nyuma yamenyekanye (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Twahisemo Kingdom School, ntiduteze kuyivaho kuko ibyo abana bacu bahakura bidutera ishema

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment